Kongera imbaraga mu ikoranabuhanga bizafasha mu kugenzura ibikorwa by’ubutabazi_CICR

Alexandre Pinho uhagarariye Microsoft.

Bamwe mu bahagarariye Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare ku Isi mu bihugu bitandukanye baravuga ko kongera imbaraga mu ikoranabuhanga bizafasha mu kugenzura ibikorwa by’ubutabazi no mu gukumira ibiza.

Ibi babitangarije mu ihuriro Mpuzamahanga ku kamaro k’ikoranabuhanga mu kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi, ryatangijwe n’Umuryango mpuzamahanga utabara ibambare ku isi Croix Rouge CICR kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023.

Uhagarariye CICR mu bihugu by’ U Rwanda no mu karere, Christoph Sutter avuga ko iri huriro rigamije kongera imbaraga mu ikoranabuhanga hagamijwe gukumira ibiza ariko biciye mu bufatanye.

Yagize ati “Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi byagaragaye ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu ikoranabuhanga n’itumanaho niyo mpamvu tuzarushaho gufatanya n’ iki gihugu mu buryo bwose bushoboka.”

Sutter yongeyeho ko ikoranabuhanga rifasha CICR kugenzura ibikorwa byayo bitandukanye by’ubutabazi ku migabane yose y’isi aho yavuze ko bamenya ibiri kubera mu birwa bya Fiji muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi.

Christoph Sutter Uhagarariye iri CICR mu bihugu by’ U Rwanda no mu karere.

Muri iri huriro kandi herekanywe uburyo ikoranabuhanga rifasha mu kumenya no kumenyekanisha amakuru y’ibanze y’ahantu hakenewe ubutabazi hatangwa urugero rw’imitingito iherutse kuba muri Turkey igahitana abantu benshi.

Alexandre Pinho yabwiye itangazamakuru ko Microsoft ifite umuhate wo guteza imbere ikoranabuhanga ariko rishingiye ahanini ku butabazi bw’ abantu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ihanahamakuru mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR I Geneve mu Busuwisi, Tim Grosser.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ihanahamakuru mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare CICR I Geneve mu Busuwisi, Tim Grosser yavuze ko icy’ ingenzi ari uko ikoranabuhanga rigenda rikemura ibibazo.

Yagize ati “Tugomba gufatanya mu mpinduka ziriho muri sosiyete mu gukoresha ikoranabuhanga ariko twese hamwe tugamije gutanga ubutabazi bukenewe mu gukemura ibibazo.”

Iri huriro ryatangiye ku itariki 7 risozwa tariki 9 Gashyantare 2023 ryitabiriwe n’ibihugu byo ku migabane yose Afurika, Amerika, Uburayi, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse n’ ibirwa bya Fiji.

Nyirangaruye Clémentine

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 × 4 =