Centre Missionnaire Lavigerie_Ikigo cy’Iyogezabutumwa gifasha abifuza kwegerana n’Imana

Aha ni mu gihe Centre Missionnaire Lavigerie yafungurwaga ku mugaragaro mu mwaka wa 2021 n’Abamisiyoneri baturutse mu bihugu bitandukanye.

Centre Missionnaire Lavigerie ni ikigo  cyashinzwe n’abamisiyonere b’Afurika, gitahwa kumugaragaro taliki ya 16 Ukuboza 2021. Akaba ari ikigo cy’Iyogezabutumwa gifasha abifuza kwegerana n’Imana bakora Umwiherero, Amahugurwa,Ubushakashatsi, Inama n’ibindi bikorwa by’iyogezabutumwa. Iki kigo gifite ishami ryacyo mu Rwanda giherereye mu Kiyovu, iruhande rw’ivuriro rya Polyclinique La Medicale, benshi bazi nko kwa Kanimba.

Umwihariko wa Centre Missionnaire Lavigerie ni ukuba ikigo gifite serivisi zose bityo umuntu uhacumbitse akaba ashobora kuzibona bimworoheye. Nubwo iyi Centre ishamikiye kuri Kiliziya Gatolika, yahaye ikaze n’abandi baturutse mu madini atandukanye kuko bose bakirwa kimwe. Centre Missionnaire Lavigerie iri mu mujyi rw’agati kuko mu gihe wifuza gutembera, byorohera umuntu uhacumbitse kuba yatembera mu mujyi wa Kigali ari kugenda n’amaguru.

Centre Missionnaire Lavigerie iherereye mu mujyi rwagati, ahazwi nko mu Kiyovu

Ukigera ku marembo y’iyi Centre, amaso yawe ahita akwereka ko abantu bayigana bashyizwe igorora kuko hari ubusitani bwiza, na chapelle yo gusengeramo kuba kirisitu gatolika mu gihe baba bahagiriye ikiruhuko. Sibyo gusa kuko begeranye na Paroisse ya St Famille n’iya St Michelle bityo byorohera umuntu wese ukenera kujya gukorerayo isengesho kuko bimufata iminota iri munsi ya 20 agenda n’amaguru.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’iyi Centre Missionnaire Lavigerie, Father Simplice Traore, yabanje kudutembereza iyi centre atwereka serivisi zihatangirwa, atubwira ko uretse kuba hari amacumbi, ushobora no kubona aho wafatira amafunguro n’ibinyobwa, kuhabona Salle nini hamwe n’intoya zo gukoreramo ibirori bitandukanye cyangwa kwakira ama nama n’ubukwe, kubona aho wagurira amashusho arebana na kiliziya gatolika, ibikoresho bitandukanye bikozwe mu biti, ama tableau atandukanye, ibikorerwa mu Rwanda harimo imyambaro, inkweto, n’ibindi.

Father Simplice Traore, umuyobozi wa Centre Missionnaire Lavigerie

Father, Simplice Traore yagize ati:“Nkuko ubona uko hangana, muri iyi Centre Missionnaire harimo serivise nyinshi zitandukanye, dufite jaride wakoreramo ubukwe, salles zakira inama n’ubukwe, bar, restaurant, amacumbi ari mu ngeri zitandukanye bitewe n’ubushobozi ufite, aho wakorera imyidagaduro, n’ibindi tutibagiwe ko hari parikingi nini hamwe na internet y’ubuntu (Free Wi-Fi)”

Yakomeje avuga ko mu gihe hari abantu bahacumbitse bifuza kuba bakwitekera indyo bakunda, hari igikoni kigezweho abahacumbitse bifashisha mu gihe baba batifuza gufata amafunguro muri restaurant cyangwa bar z’iyi centre ndetse bagahabwa n’abantu bashobora kubafasha guteka ayo mafunguro.

Hari salle ushobora gukoreramo ibirori bitandukanye

Ku bantu bari hanze y’igihugu cyangwa bari kure ya Kigali bateganya kuhafatira ibiruhuko cyangwa bifuza serivisi zaho, Father, Simplice Traore yavuze ko bashobora gukoresha reservation / booking banyuza ubutumwa kuri WhatsApp numero (+250)789 921 898, bagasobanuza birambuye. Ushobora kandi kunyura ku rubuga rwa Centre Missionnaire Lavigerie arirwo https://www.centrelavigerie.com bityo bakagutegurira urugendo mbere yuko uhagera.

Centre Missionnaire Lavigerie iboneyeho guha ikaze buri wese no kwifuriza umwaka mushya muhire wa 2023 abakirisitu gatolika ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Hari Chapelle ushobora gusengeramo mu gihe ubyifuza

Hari ahantu ushobora kugurira imitako itandukanye, tableau zo kumanika mu inzu hamwe n’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)

Mu gihe utifuza gufatira amafunguro muri Restaurant na Bar by’iyi Centre, bagufitiye igikoni wakoresha ndetse n’abashobora kubigufashamo

Hari parking nini y’imodoka, kandi hitetegeye imisozi myiza ikikije umujyi wa Kigali

Hari salle nini ushobora guteguriramo Inama cyangwa gukoreramo amahugurwa

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 22 =