Hinga Weze izafasha abimuwe mu kirwa cya Mazane gukumira imirire mibi
Abimuriwe mu mudugudu wa Mbuganzeri, umurenge wa Batima bakuwe mu kirwa cya Mazane bishimira ko bimuriwe mu mazu meza cyane ariko bakaba bahangayikishije n’uburyo bazabaho cyane ko bari batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Hinga Weze yaje ari igisubizo kuri aba baturage kuko izabigisha guhinga ku butaka buto, kugeza ku masoko umusaruro wabo no kubafasha mu gukumira imirire mibi.
Nshahinyeretse Fortunée afite imyaka 46 ni umwe mu bimuwe mu kirwa cya Mazane kiri mu karere ka Bugesera agatuzwa mu mudugudu wa Mbuganzeri, akagali ka Batima umurenge wa Rweru aho leta yubakiye abimuwe mu kirwa cya Mazane na Sharita.
Uyu mubyeyi w’abana w’abana 4 yemeza ko aho yaratuye hari mu manegeka akaba ageze mu nzu nziza atigeze yiyumvisha ko yaturamo irimo amatara ifungishwa serire, aho gukarabira heza udasohotse, aho kwiherera heza, igikoni cyiza n’ikigega cyo gufata amazi ; gusa ngo aho yabaga mu kirwa cya Mazane yarafite ubutaka yahingaga akeza akarya agasagurira n’amasoko. Aragira ati « aho ngiye kuba kuri iyi saha ni ahantu hatagira imvura, hatera neza gusa numvise ko bazampa ubutaka nubwo butangana nubwo nari mfite ariko ngo nzabuhabwa ». Ikindi ngo aho yaratuye yari yoroye inka, ihene, ingurube n’inkoko ariko ngo bababwiye ko uretse inka nta rindi tungo bemerewe gutunga. Mbere yo kwimuka bakaba basize bagurishe amatungo magufi n’abaturage bo mu karere ka Ngoma.
Mukabaziruwunguka Francine nawe yimuwe mu kirwa cya Mazane arishimira inzu nziza itunganye yahawe anemeza ko ntaho ihuriye niyo yabagamo. Ariko nawe akaba ahangayikishijwe naho bazahinga.
Icyifuzo cyabatujwe muri uyu mudugudu ni ukwemerwa bagakomeza guhinga mu gishanga cy’akagera no gushakirwa ahandi bahinga.
Nyirajyambere Jeanne d’Arc ashinzwe imirire uburinganire no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage muri Hinga Weze avuga ko bimwe muri ibi bibazo aba baturage bafite hari ibyo bashakiye ibisubizo kuko babazaniye imirama yo gutera mu turima tw’igikoni bikazabafasha kubona imboga n’imbuto bihoraho, ibishyimbo bikungahaye ku butare byo guhinga mu turima twabo duto ndetse bakazigishwa guhinga ku butaka buto bakabona umusaruro.
Hinga Weze izabigisha uburyo bashobora kwibumbira mu matsinda yo kuguza no kugurizanya kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere, kubona ibiribwa badashobora kweza, babigishe ibijyanye n’imirire kugira ngo bya biryo bike babona bajye babasha kugaburira abana bari mu nsi y’imyaka itanu ibikungahaye ku ntungamubiri bizabarinda imirire mibi n’igwingira. Bazabigisha gusukira imyaka, babashakire amasoko mu byo bazaba bejeje harimo ibishyimbo, ibijumba bikungahaye kuri vitamini A, ibigoli, imboga n’imbuto. Hinga Weze ikazakorana n’imiryango yose yatujwe muri uyu mudugudu uko ari 284 igizwe n’abaturage 747 mu gihe cy’imyaka 3.
Ku kibazo cyuko abatujwe muri uyu mudugudu batemerewe korora amatungo magufi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Batima, Ngombwa Kagorora Léandre avuga ko ataribyo kuko hari aho bagenewe kororera. Gusa iyo utembereye muri uyu mudugudu uhasanga inka ziri mu bikumba ariko nta tungo rigufi uhabona.
Hinga Weze igamije guhaza no kongera umusaruro w’abahinzi bato, kongera imirire y’abagore n’abana no kongera umusaruro uva mu buhinzi bahangana n’ihindaguruka ry’ikirere akaba ari igikorwa cy’ imyaka itanu (2017-2022) cyatewe inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika uharanira iterambere USAID.