Urubyiruko rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi byayo

Bamwe mu rubyiruko Biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'ibisigisigi byayo.

Bamwe mu rubyiruko rugize Umuryango Peace and Love Proclaimers (PLP), baravuga ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi byayo, hagamijwe impinduka nziza, binyuze mu biganiro no kwitabira ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ibi babitangarije mu birori byo kwizihiza Imyaka 15 Umuryango PLP umaze ushinzwe byo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022 aho bagarutse ku bikorwa bitandukanye bibafasha kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kwimakaza amahoro no kubaka ubumwe n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Ndekezi Chelsea na Muhoza Christian, bavuga ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi n’ivangura binyuze mu kuganirizwa abakiri bato ku ngaruka mbi za jenoside no kwimakaza amahoro n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Ndekezi Chelsea yagize ati: “Twiyemeje kwimakaza amahoro turushaho kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi byayo abantu ntitubabonamo ubwoko ahubwo twumva ko twese turi abanyarwanda twakaza indangagaciro z’abanyarwanda.”

Muhoza Christian nawe ati: “Icya mbere ni ukuganiriza abakiri bato ku ngaruka mbi za jenoside n’ingengabitekerezo yayo tutirengagije ibisigisigi byayo, tukayirwanya twirinda kugendera mu moko n’ivangura ahubwo tukimakaza ubumwe.”

Ku rundi ruhande, mu gukemura ikibazo cy’urubyiruko rutajyaga rwitabira ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no gushishikariza urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, mu 2009 Umuryango PLP watangije urugendo rwo kwibuka jenoside (Walk to remember) nk’uko Shema Naswiru umuyobozi wa PLP abisobanura.

Yagize ati: “Bimwe mu bibazo byari bihari, hari kuba tutari dufite urubyiruko rwitabira ibikorwa byo kwibuka nibwo twateguye urugendo rwo kwibuka kugirango dukemure ikibazo duhereye mu mizi, turwanye ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi byayo ku buryo iyo turebye mu myaka 13 ishize uko urubyiruko rwitabira ibikorwa byo kwibuka byarazamutse kandi buri wese arabibona”.

Dr Bizimana Jean Damascène Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE).

Dr. Bizimana Jean Damascène, Minisitiri muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE) mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori yasabye urubyiruko rugize Umuryango PLP kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi byayo bahangana n’abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe abatutsi ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Ku kirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibisigisigi byayo bigaragarira mu ipfobya n’ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi no gusebya ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga. Mugwize imbaraga muhangane n’abo bantu ntibakajye ku mbuga nkoranyambaga ngo babarushe ijwi.”

Umuryango PLP ikorera mu bigo bya segonderi mu gihugu hose ukaba ugizwe n’urubyiruko rugera ku bihumbi 10, naho abitabira ibikorwa byawo basaga ibihumbi 40.

 

Nyirangaruye Clémentine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 4 =