Karongi: Inkunga y’ingoboka yateje imbere abasheshakanguhe

Nshimiyimana Emmanuel, yahawe inkunga y'ingoboka amwe ayaguramo intama none imaze kororoka.

Abasheshe akanguhe bo mu Murenge wa Rubengera barishimira inkunga y’ingoboka bahabwa kuko ituma basaza neza kandi ikanabafasha kwiteza imbere.

Nshimiyimana Emmanuel ni umwe mu bagenerwa iyi nkunga, atuye mu Kagali ka Gacaca, umudugudu wa Karehe avuga ko yishimira cyane kuba nk’abageze mu zabukuru baratekerejweho kuko ngo iyo bamaze kugira intege nkeya usanga kubaho bigoranye.

Yagize ati “kera wasangaga bigoranye kubaho k’umusaza ariko ubu badutekerejeho. Buri kwezi ndahembwa, mfata amafaranga y’u Rwanda 15.000. Aya mafaranga nkoreshamo make andi nkazigama ubu ngize intama 4 zikomoka kuri aya mafaranga. Naziguze ari ebyiri none zose zarabyaye. Nihashimwe ubuyobozi bwacu bukomeje kutuzirikana mu busaza bwacu”.

Undi wahawe amafaranga y’ingoboka yemeza ko iyi nkunga yamugiriye akamaro ava mu cyiciro cy’abakene, akaba ashimira Leta yatumye azamuka mu iterambere. Yagize ati “kubera inkunga y’ingoboka nahawe ikanzamura ubu navuye mu cyiciro cy’abakene sinkiyihabwa”.

Ubuyobozi bw’Akagali ka Gacaca ngo bufata umwanya wo guhugura aba baturage uko bakoresha aya mafaranga biteza imbere nk’uko byemezwa n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagali ka Gacaca.

Yagize ati “Amafaranga y’ingoboka ahabwa abasheshakanguhe kugira ngo abafashe kubaho akaba nta mubare fatizo uhari uhabwa umuryango kuko uhabwa agenerwa bitewe n’uko umuryango we ungana. Umuntu umwe ahabwa amafaranga y’ u Rwanda 7500, umuryango w’abantu babiri ugahabwa 12,000, uw’abantu batatu ugafata amafaranga y’u Rwanda 15,000.

Umuyobozi Mukuru wa n’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine yagaragaje ko buri mwaka leta ishora arenga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa byo gutera inkunga abatishoboye binyuze muri VUP, aho mu mwaka wa 2021-2022 yageneye inkunga y’ingoboka imiryango 107.079 mu gihugu hose. Uturere dufite abaturage benshi bahabwa iyi nkunga ni Nyamasheke, Gicumbi, Bugesera na Karongi.

Isesengura ryakozwe na (LODA) mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2021-2022, ryagaragaje ko imiryango 40.075 yakuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP nyuma yo kugaragaza ko yikuye mu bukene.

 

Niyomahoro Alice, Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 4 =