Gahunda ya Girinka yahinduriye Uwamaliya imibereho
Uwamaliya Joselyne atuye mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi yahawe inka muri gahunda ya Girinka imuhindurira imibereho mibi yarimo.
Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wi 2006, igamije gukura abaturage mu bukene no kuzamura imirire y’abana bato bagiraga ikibazo cyo kugwingira.
Uwamaliya agira ati “ubundi mbere nta nka nagiraga nifuzaga amata nkanabura ubushobozi bwo kuyagura, ariko ubu nange mfite inka ndakama nkanywa amata n’abana banjye ndetse nkanasagurira amasoko ubu ndagurisha, amafaranga nkuyemo nkayajyana mu matsinda yo kwizigama bityo bikamfasha kwiteza imbere mu mibereho ya buri munsi”.
Yakomeje agira ati “ubu sinarwaza bwaki kubera imiririre mibi kuko abana babasha kunywa amata uko bikwiye, rwose ndashimira Umukuru w’Igihugu kubwo kudutekerezaho no kutwitaho akaduha ibyiza kandi bidufitiye umumaro bidufasha kwiteza imbere natwe tukikura mu bukene”.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rubengera, Ibyishaka Brigitte avuga ko hari ibyo bagenderaho mu gutanga inka. Yagize ati “ubundi umuturage uhabwa ni uri mu cyiciro cya mbere cyangwa kabiri cy’ubudehe kandi igahabwa umuturage ufite ubushobozi bwo kuba yayitaho uko bikwiye, iyo bamaze kuyihabwa bahabwa ubujyanama bw’ukuntu bazayitaho, ndetse baba banafite umuntu ushinzwe kwita k’ubuzima bw’amatungo ukurikirana izo nka baba bahawe. Iyo inka imaze kubyara bigishwa uburyo babyaza umusaruro amata kandi uwahawe inka nawe ashumbusha abandi”.
Mu rwego rwo gukusanya umusaruro no kwita ku bikomoka ku matungo, mu karere ka Karongi hari ikusanyirizo ry’amata aho aborozi bagemura amata, agatunganywa mbere yo gucuruzwa.
Kuva 2006 kugeza ubu, buri Kagali ko mu Murenge wa Rubengera gaha abaturage hagati yi 10 na 17 inka buri mwaka.
Noella Yvette Niwerwibutso, Umunyeshuri wimenyereza umwuga w‘itangazamakuru.