Nyagatare: Bamenyeshejwe iteganyigihe ku gihe umusaruro wakwiyongera
Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahinga bakurikije ibihe bya kera nubwo babonako byahindutse, ariko ngo bagiye babagezaho uko iteganyagihe rizagenda, umusaruro wakwiyongera kandi ntibarumbye. Météo Rwanda ishinzwe iteganyagihe ivuga ko hari uburyo bwo gutanga amakuru ku bijyanye n’iteganyahihe harimo n’umurongo wa telefone w’ubuntu ariwo 6080.
Mbarimombazi Marie Goretti atuye mu kagali ka Shabana, umurenge wa Gatonde mu karere ka Nyagatare, ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yagize ati”ubu turimo gusanza mu gihe dutegereje imvura, kuko tuziko uku kwezi kwa nzeri ari igihe cy’ihinga”. Akomeza avuga ko igihe imvura izagwira bazahita bahinga bakanatera. Mbarimombazi asaba abashinzwe iteganyigihe ko bajya babagezaho uko ibihe bizagenda, bityo ntibahure n’ibibazo byo kurumba bitewe no kutamenya uko iteganyagihe rimeze.
Muvara Védaste nawe atuye mu kagali ka Shabana, umurenge wa Gatonde yemeza ko kutamenya uko iteganyagihe riteye biri mu bituma bahinga bakurikije ibihe bya kera kandi babona bisa nkaho byahindutse bityo bigatuma hari ubwo batera, izuba rigacana imyaka ikuma cyangwa se imvura ikagwa ari nyinshi imyaka ikaborera mu mirima. Nawe yemeza ko bagiye babwirwa mbere uko iteganyagihe rimeze batajya bahura n’ibi bibazo.
Peacemaker Mbungiramihigo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru MHC, yemeza ko abahinzi batabona amakuru ahagije ajyanye n’iteganyagihe agasaba abanyamakuru kujya batanga amakuru ajyanye n’iteganyagihe ku buryo bwihuse kandi buhoraho.
Mugunga Matthieu Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Iteganyagihe Météo Rwanda avuga ko hari uburyo bwinshi bwo kumenyesha abaturage uko iteganyagihe riba rihagaze umunsi ku munsi binyujwijwe muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, Rwanda Agriculture Board RAB no ku maradiyo. Ndetse ngo hari n’umurongo wa telefone utishyurwa wo guhamagaraho ubaza uko iteganyagihe ryifashe ariwo 6080.