Muyira: Kutagira ibikorwaremezo bituma umusaruro ubatera igihombo

Abaturage bo mu murenge wa Muyira

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, kuri ubu barimo barishimira umusaruro bejeje, ariko bakaba bahangayikishijwe no kutagira ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibiraro byapfuye bigatuma umusaruro wabo ubahombera kuko batabona uko bawugeza ku isoko.

Iyo uganiriye n’abahinzi bo muri uyu murenge usanga banejejwe n’intambwe y’umusaruro bamaze kugeraho, nyuma y’igihe kitari gito cyashize bibaza niba bazongera kweza imyumbati nyuma y’uko ifashwe n’uburwayi bwo kubemba. Kuri ubu barishimira ko ubuyobozi bwabafashije kubona imbuto nshya bakongera guhirwa no kongera kweza, abaturage kandi bamenye gutubura urutoki kuburyo narwo ubu rweze. Gusa ngo bahangayikishijwe no kubura aho banyura bajyana umusaruro ku masoko kuko imihanda ibahuza n’indi mirenge yangiritse ndetse n’ibiraro bigasenyuka. Ikibazo bavuga ko bakimaranye imyaka igera kuri ibiri.

Ntamazina Jean Claude utuye mu kagari ka Nyamure umurenge wa Muyira avuga ko bamaze igihe kinini bateza imyumbati kubera uburwayi bwo kubemba. Ariko ngo kuri ubu babonye imbuto nshya bareza, bagira ikibazo cyo kugeza umusaruro ku isoko kubera kutagira imihanda ,n’ibiraro bikaba byarangiritse. Ikibazo avuga ko bagejeje ku bayobozi ariko ntibabone igisubizo uretse guhora babizeza ko kizakemuka.

Zigama nawe n’umuhinzi utuye mu kagari ka Migina yemeza ko kutagira amateme byabahombeje.Aho avuga ko nubwo bavuga ko umusaruro bafite ubahagije kuribo bibabaza kuko ubahombera. Aragira ati “nk’ubu uruganda rwa Kinazi rwazaga gufata imyumbati inaha, uruganda rwa Gisagara rwaza kutugurira ibitoki ariko ubu imodoka ntizibona aho zinyura kubera amateme yangiritse,ibyo twejeje bikadupfira ubusa.” Yongeraho ko ikibazo cyabo kimaze igihe kuko abadepite basimbuwe bari barakibagejejeho bakarinda barangiza manda yabo kidakemutse.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko impungenge z’aba baturage zifite ishingiro kuko imvura yaguye mu minsi yashize yangirije imihanda ndetse amazi atwara n’amateme. Bafatanyije n’abaturage bakoze imiganda mu mihanda ,gusa ngo hari ibitari mu bushobozi bwabo, ariko ngo mu ngengo y’imari y’akarere y’uyu mwaka byashyizwe muri gahunda y’ibizakorwa.

 

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 5 =