Abagore bafite uruhare mu kubaka umuryango n’ubwo baba bafite ibikomere

Bamwe mu banyamuryango b’igitsina gore bagize umuryango w’abarokotse jenosise yakoreye abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, baravuga ko abagore bafite uruhare runini mu kubaka umuryango n’ingo nziza n’ubwo baba bafite ibikomere.

Ibi babitangarije mu gikorwa kiswe “Urubuga rutekanye” rwahurije hamwe GAERG n’abanyamiryango bayo b’igitsina gore (Women’s Genocide Survivor’s Space) kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo ku buzima bwo mu mutwe n’uburyo bwo kubaka umuryango.

Abahujinkindi Berthe avuga ko agira uruhare mu kubaka umuryango binyuze mu gutanga urugero rwiza mu rugo rwe, ibintu bimuha imbaraga mu guhosha amakimbirane aho bamwiyambaje.

Yagize ati “Mu by’ukuri ibikomere twatewe na jenoside birahari ariko twagiye dushaka ibisubizo kugirango twubake umuryango utagira ibibazo. Uruhare rurahari kuko uyu munsi nshobora kujya guhosha amakimbirane mu rugo rw’umugabo n’umugore banduta kuko mbabera urugero rwiza ndavuga bakanyumva. Ibyo rero bimpa imbaraga.”

Dusabemariya Illuminée avuga ko uruhare rwe mu kubaka umuryango ari ugukora ibishoboka kugirango agirane ubucuti n’abana anabarinde ibikomere.

Yagize ati “Uruhare rwanjye mu kubaka umuryango ni ugukora ibishoboka kugirango ba bana ntahora mbabwira ibikomere mbana nabyo ahubwo nkibuka no kuba nabahamagara tukaganira nkababwira ibyo twakinaga tukiri abana bakadufungukira tukagirana ubucuti bikabarinda ibikomere.”

Jean Pierre Nkuranga umuyobozi wa GAERG.

Jean Pierre Nkuranga umuyobozi wa GAERG avuga ko umugore afite uruhare runini mu kubaka umuryango muzima ubasha kubaho neza n’ubwo umugore yaba afite ibikomere.

Ati “Twibanze cyane ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango muzima ushobora kubaho neza n’ubwo umugore yaba afite ibikomere. Twatangiriye ku bagore kugirango twubake imbaraga hamwe no kureba icyakorwa ku kibazo cy’ibikomere kuko twasanze ko bamwe bagenda barwara,abana bakagira ibibazo.”

Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko umugore akwiriye gushyigikirwa n’umugabo kugirango bashobore kurera abana neza no guteza imbere umuryango.

Yagize ati “Uruhare rw’umugore rurakomeye mu kubaka umuryango kuko iyo umugore adakomeye, urugo rurajegajega ni ugufatanya umuryango ufite ababyeyi bombi umugore n’umugabo igikenewe ni ugushyigikirana. Umugore abe mutima w’urugo ariko n’umugabo amufashe ntawe uhariye undi inshingano kugirango bashobore kurera abana neza no guteza imbere urugo n’umuryango.”

Abanyamakuru bagize uruhare mu guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe binyuze mu nkuru n’ibiganiro bahembwe.

Mu gusoza “Urubuga rutekanye” habayeho umuhango wo gushyikiriza ibihembo abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe binyuze mu nkuru n’ibiganiro banyuza ku bitangazamakuru bakorera ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko 35% by’abarokotse jenoside yakoreye abatutsi bafite ikibazo cy’agahinda gakabije naho 28% bafite bafite indwara y’ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 ⁄ 3 =