Mushonyi: Gushinjwa uburaya bituma badakorera ingo zabo
Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, bavuga ko bakomeje kubuzwa gukora imirimo ibinjijiriza amafaranga nko gucuruza kuko abagabo babo bavuga ko baba bagiye kuba indaya.Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko bugiye kwegera aba bagabo bukabigisha gufatanya n’abagore babo guteza imbere ingo zabo.
Iyo uganiriye na bamwe mu bagore bo muri uyu murenge ntibatinya kukubwira ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu miryango hagati y’abashyingiranywe kubera ko hari abagabo babuza abagore gushaka icyateza imbere umuryango bababwira ko baba bagiye kwigira indaya.
Uwimana Benilide utuye mu kagali ka Gasave mu murenge wa Mushonyi, avuga ko umugabo yamujije gucuruza amubwira ko ashaka kujya kuba indaya kuko ahura n’abagabo benshi akitwazwa ubucuruzi. Uwimana aragira ati “ibi birushaho kumbabaza kuko bituma duhora mu bukene kandi mbere ngicuruza narinjizaga amafaranga tukabaho neza.”
Bayavuge Clémentine utuye mu kagali ka Magaba, umurenge wa Mushonyi aracuruza ariko ngo ahora mu ntambara zidashira hagati ye n’umugabo amuza gucuruza, ngo umugore wagiye aba yigize ikirara n’indaya .Akanamubwira ko umugore wagize amafaranga asuzugura umugabo.
Icyizihiza Alida, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi arashimira abagore ko batinyutse bagakura amaboko mu mifuka kugirango bateze imbere imiryango yabo. Ndetse abagifite inzitizi mu miryango zo kubuzwa guhaguruka ngo bakorere ingo zabo, yabijeje ko afatanyije n’inzego zitandukanye bagiye guhagurukira iki kibazo bakegera aba bagabo bakabaganiriza ,bakabagira inama. Kuko aba bagabo bari bakwiye kwishimira ko abagore babo batinyutse bagashaka igiteza imbere ingo batabibahariye.