Pharmalab : Kimwe mu bisubizo mu kuziba icyuho cy’ibitumizwa hanze

Pharmalab ni uruganda  rukora ibikoresho byifashishwa muri nzu batangiramo ibizamini labolatoire ; harimo udutibe bafatiramo amaraso, inkali, umusarani n’ibindi.

Nkomeje Cécile Umuyobozi Mukuru wa Phalmalab Ltd, avuga ko batangiye muri 2004 batumiza ibi bikoresho  hanze. Ariko ngo babifashijwemo na Leta y’u Rwanda muri 2014 bakoze urugendoshuli mu gihugu cya Tanzaniya, bahabwa inyigisho zo gukora aya matibe. 2015 batangiye kubaka aho bazajya bakorera  ibi bikoresho mu Cyanya cy’Inganda i Masoro

2016 nibwo batangiye gukora ibi bikoresho, basurwa n’Ikigo cy’ Igihugu Gitsura Ubuziranenge RSB (Rwanda Standards Board), Minisiteri y’Ubuzima na Laboratoire Nationale. Basanga ibikoresho byabo byuzuje ubuziranenge. Ndetse banahawe  icyemezo cy’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubuziranenge (ISO Certificate). Ibafasha  gupiganirwa amasoko yo hanze.

Kuri ubu, ibikoresho byavaga mu gihugu cya Chine, Inde, na Europe byarahagaze, uruganda rwa Pharamalab nirwo rutanga ibi bikoresho mu bitaro bitandukanye, ibigo nderabuzima na cliniques privées.

Nkomeje yemeza ko kuri ubu ibi bikoresho bikorerwa mu Rwanda aribwo igiciro kiri hasi kuko bahisemo gufata inyungu nke ariko ku bintu byinshi.

Umubare w’ibikoresho bakora mu mwaka ungana na miliyoni 25 mu gihe hakenerwa ibigera kuri miliyoni 8 ni  10 mu mwaka.

Telesphore Mugwiza Umuyobozi Ushinzwe Inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko icyuho cy’ibyatumizwaga hanze cyagabanutseho 36% ndetse n’igipimo kibyoherezwa mu mahanga cyiyongeraho 69%. Mubyoherezwa mu mahanga harimo ibikomoka ku buhinzi aribyo icyayi n’ikawa. Ibindi ni sima n’imyenda.

Kugeza ubu mu Cyanya cy’Inganda i Masoro  hari ibyiciro bibiri byose hamwe bifite hegitari 276. Igice cya 1 cyararangiye n’igice cya kabiri kigeze hejuru ya 70%. Mugwiza avuga ko bateganya kwagura igice cya 3 kizaba gifite hegitari 250 akanashishikariza abashoramari no kujya mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 19 =