Abatunze ubutaka babukoreshe neza icyo bwagenewe

Nzayikorera Jonathan ushinzwe ibijyanye n’imisoro y’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN isaba ko ubutaka bwakoreshwa icyo bwagenewe kuko utabyubahirije atanga imisoro iri hejuru mu gihe ukoresheje ubutaka neza yoroherezwa mu misoro.

Nzayikorera Jonathan ushinzwe ibijyanye n’imisoro y’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi  avuga ko uzakurikiza ibiri mu itegeko rishya No 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 nta kibazo azahura nacyo mu misoro. Yanasobanuye ko uzakoresha ubutaka nabi ko azishyura imisoro iri hejuru aho yavuze ko uwaguze ikibanza ntacyubake  azajya atanga umusoro ungana na  200%,naho uwubutse inzu nini kwisabwa akazajya yishyura umusore uri hejuru. Ndetse ngo nyuma y’imyaka 3 k’umuntu utazaba yarakoresheje ubutaka icyo yabuguriye, leta ifite uburenganzira bwo kubumwaka.

Muri iri tegeko hagaragaramo imisoro isonewe.

Imitungo itimukanwa isonewe ku mutungo utimukanwa

  • Inyubako imwe yo guturamo nyirayo yagnnye nk’icumbi rye n’umuryango we (gusa ngo iyi nzu ntisonewe umusoro w’ubutaka);
  • Imitungo itimukanwa yahawe ibyiciro by’abatishoboye yemejwe n’inama njyanama;
  • Imitungo y’inzego n’ibigo bya leta,keretse iyo ikorshwa imirimo ibyara inyungu;
  • Imitungo itimukanwa y’ambasade z’amahanga ziri mu Rwanda iyo nabo amategeko yo mu bihugu byazo asonera imitungo y’u Rwanda;
  • Ubutaka bukorerwaho ubuhinzi butarenze hegitari ebyiri(2);
  • Ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byahashyizwe.

Inyungu n’ibihano by’ubukererwe muri rusange

Umusoreshwa utaratangiye umusoro ku gihe yishyura

  • Inyungu z’ubukererwe zingana na 1,5% buri kwezi k’ubukererwe by’umusoro wari kwishyurwa;
  • Ibihano by’inyongera bingana ni 10% by’umusoro wari kwishurwa ariko ntizirenze amafaranga y u Rwanda 100.000.

Umusoreshwa utarakoze imenyekanisha ku gihe n’uwatanze amakuru atariyo yishyura 40% by’umusoro ugomba kwishyurwa.

Iyo umusoreshwa yananiwe kwishyura ku mpamvu zumvikana yandikira inama jyanama asaba gukurirwaho ibihano cyangwa kwishyura mu byiciro. Ariko iyo umusoreshwa yagaragaweho kunyereza imisoro ntago yemerewe gusonerwa mu gihe yahuye n’ibibazo.

Itegeko rishya N0 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage harimo  imisoro 3: umusoro ku mutungo utimukanwa  hakubiyemo umusoro ku nyubako building tax n’umusoro ku kibanza land tax; umusoro ku nyungu z’ubukode n’umusoro w’ipatanti.

Itegeko ryavuguruwe No 59/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigasimburwa n’irishya No 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 ku musoro ku mutungo utimukanwa rigamijwe gushaka aho inzego z’ibanze zizajya zikura umutungo zifasha mu kubaka ibikorwa remezo harimo imihanda ,amateme n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 24 =