Umwiza Joanna umukobwa utwara imodoka nini zitembereza abakerarugendo

Umwiza Joanna umukobwa utwara imodoka nini zitembereza abakerarugendo

Umwiza Joanna, umwe mu bakobwa utwara imodoka nini zitembereza abakerarugendo, akabayobora, arahamagarira abakobwa n’abagore guhaguruka bakabyaza umusaruro amahirwe leta y’u Rwanda ibaha kuko kwakira neza abagana mu birebana n’amahoteri, gutwara ba mu kerarugendo no kubayobora atari umurimo w’abagabo gusa.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The Bridge Magazine, Umwiza yavuze ko muri iyi segiteri habonekamo abagore bake nyamara naho bashobora kujyamo bakabona ifaranga, bakiteza imbere.

Yagarutse ku kuntu byamujemo, akigira inama yo gukora mu bukerarugendo agira ati, “aka kazi ntigakunze kugaragaramo abakobwa. Rero, hari ikintu muri njye nkunda guharanira, nkibyo nkunze kwita umukobwa ufungiranye ahantu, ni umukobwa ufite byinshi bimukurura, asa nusubira inyuma.”

Atanga urugero rugira ruti, “ubwoba, kumva atahagarara ahantu ngo avuge, guharira abagabo imwe mu mirimo, umugore ntashobore  kuba yatera  intambwe imugeza ku iterambere, rero icyo kintu njye nakomeje kukirwanya cyane nk’umukobwa.”

Ibi ngo  bivuze ko niba hari amahirwe menshi y’abakobwa igihugu kibaha, kuba bakora ibintu bitandukanye kandi bishobora kubazamura igihe kirageze ngo bahindure imyumvire.

Avuga ko yabanje gukora muri Pariki y’Akagera imyaka igera kuri itatu n’ubundi ngo akorana n’abagabo gusa, akomeza akorana n’abagabo, kuko yabonaga aribo babona amafaranga na we akagerageza kugira ngo azayabone.

Mu mwaka ushize wa 2018 atera intambwe yo kwinjira mu mwuga wo gutwara imodoka za bamukerarugendo anabayobora akazi benshi baba bumva ko ari ak’abagabo.

Yagize ati, “Natekereje ko n’umukobwa yabikora kandi bigashoboka, kugeza ubu aka kazi karantunze, katumye niteza imbere kandi nta kibazo ndagira.”

Ashishikariza abakobwa gukunda aka kazi kuko ari akazi nk’akandi.

Ashimira leta y’u Rwanda ko ishyira imbaraga nyinshi mu kuzamura umugore, kuko mukumuzamura no mu kutamuheza barimo kubiboneramo amahirwe menshi.

Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB), Belise Kariza avuga ko ubukerarugendo nk’urwego ruri mu zinjiriza u Rwanda agatubutse abari n’abategarugori babuhawemo umwihariko mu kubyaza umusaruro amahirwe aburimo kugira ngo be gusigara inyuma mu iterambere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 1 =