Tubafitiye ingemwe nziza za macadamia zibanguriye, hamagara 0788427926
Macadamia ni igihingwa cyera imbuto zikorwamo biscuits(ibisuguti), chocolate, ice cream, ifu yo guteka, imigati, amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga, zirakarangwa zikaribwa nk’ubunyobwa, zikorwamo imiti itandukanye n’ibindi….
Igiti cya macadamia gitangira kwera bwa mbere hashize imyaka iri hagati y’ine kugeza kuri itanu gitewe, kigakomeza gutanga umusaruro kugeza ku myaka iri hagati ya 80 kugeza ku myaka 100.
Kuri hegitari imwe haterwaho ibiti 204, hagati y’igiti n’ikindi hashyizwemo intera ya metero zirindwi.
Ikiro kimwe cy’imbuto za macadamia zumye ubu kigura amafaranga ari hagati ya 1200Frw/kg kugeza kuri 1500Frw/kg.
Umusaruro ku giti kimwe cya macadamia ku mwaka, uri hagati ya 50kg kugeza kuri 75kg, ari byo bibyara umusaruro ungana na 10.200kg kugeza kuri 15.300kg kuri hegitari mu buhinzi bwa kijyambere.
Igihingwa cya macadamia ni igihingwa cyiza gishobora guteza imbere umuhinzi wacyo mu buryo burambye kuko kimara mu murima igihe kirekire gitanga umusaruro, uburwayi bwacyo ni buke kandi kigira n’uruhare mu gufata neza ubutaka.
Izi ngemwe za macadamia tuzifite muri Kigali no mu Bugesera. Muramutse muzikeneye mwatugana tukazibagezaho cyangwa mwabona abazikeneye mukabatwoherereza kuri aderesi iri hasi.
MUGANGA Jean Claude.
TEL: 0788427926
Email: mugangajeanclau@gmail.com