Abacuruzi b’inyongera musaruro bahawe ibikoresho bibaha amakuru batavuye aho bakorera

Mukakomeza Donathile umucuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge wa Nkomane, akarere ka Nyamagabe

Ku bufatanye bwa INNOVE na Hinga Weze batanze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ku bacuruzi b’inyogeramusaruro bagera kuri 20 bo mu turere 10 dukoreramo Hinga Weze bizabafasha kumenya amasomo n’amakuru ajyanye n’inyongeramusaruro batavuye aho bakorera.  

Mukakomeza Donathile umucuruzi w’inyongeramusaruro utuye akanakorera mu murenge Nkomane, akarere ka Nyamagabe ari mu bahawe ibi bikoresho by’ikoranabuhanga avuga ko bizamufasha kwibuka amahame n’imirongo ngenderwaho mu gukora ubucuruzi nyongeramusaruro bw’umuga mu buryo bw’ikoranabuhanga aho azajya akurikirana amasomo y’imikoreshereze y’inyongeramusaruro atavuye aho ari. Kuko ashobora kwiga atavuye mu kazi ngo aze kubyigira i kigali aturutse Nyamagabe. Bityo ngo akazi ke ntikazadindira  kandi n’amafaranga yakagombye gutanga mu rugendo n’igihe yakoreshaga azabikoresha mu bindi.

Aragira ati “ urumva iyo mfashe umunsi umwe cyangwa ibiri ntari mu kazi nahasize umukozi cyangwa se nakinze ntibizongera kubaho nzajya nkurikirana amakuru nkoresheje ikoranabuhanga.“ Ikindi nuko iri koranabuhanga azanaryigisha abakozi bakorana.

Abacuruzi b’inyongeramusaruro bigishwa uko bazajya bakoresha ikoranabuhanga mu kumenya amasomo n’amakuru ku bijyanye n’imbuto nshya, imiti n’ibindi bijyanye n’inyongeramusaruro.

Ngabonziza Ange umuyobozi wa koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro  akaba n’umucuruzi w’ingeramusaruro akorera mu mirenge ya Gashali, Rugabano na Rubengera mu karere ka Karongi avuga ko yajyaga afata umwanya munini ava iwe mu ntara, aje kwiga i Kigali  agasiba gucuruza none ngo hamwe n’ikoranabuhanga rishya azajya ahugurwa yicaye mu maduka rye.

Ati “ n’igisubo bitewe n’amafaranga bitwara, twigaga bikeya  ariko hamwe n’ikoranabuhanga tuzajya tubasha gukurikirana amasomo menshi cyane  ajyanye n’imicungure y’amaduka yacu, gucunga igishoro, gufata neza abakiliya, kumenya amoko y’imiti  mishyashya ijyanye n’igihe tugezemo, imbuto zigenda ziza ku isoko, kumenya niba imiti itararengeje igihe, kuba tutayigura yararengeje igihe cyangwa ngo tuyihe abahinzi.” Ibi byose tuzajya tubikora  twicaye mu maduka iwacu.

Umuyobozi w’umushinga Hinga Weze, Daniel Gies aragira ati” twerekanaga ikoranabuhanga rishingiye mu kwigisha abacuruzi b’inyongeramusaruro batavuye iwabo ngo baze mu ishuri I Kigali cyangwa natwe tubasange aho bari.” Iri korabanuhanga barikesha INNOVE company iba Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ifasha abacuruzi b’inyongeramusaruro kubona amasomo bari iwabo. Gies avuga ko ubusanzwe guhugura abakozi b’inyongeramusaruro bihenze kuko bisaba kwishyura hotel amafaranga y’ingendo rimwe na rimwe hakazamo no kubacumbikira, iri koranabuhanga rikaba ari igisubizo.

INNOVE ifatanije na Hinga weze  ikaba irimo kubigerageza kugira ngo irebe ko byazagera ku bantu benshi ndetse bigatanga umusaruro.

Iri koranabuhanga risaba telefone igezweho ya smart phone, internet na email.

Hinga weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe  guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB ku nkunga y’umuryango w’abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga USAID , ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 7 =