Nyagisozi: Itinda ry’imbuto n’ifumbire rituma abahinzi barumbya

Abaturage ba Nyagisozi bari bitabiriye ikiganiro gitegurwa na Paxpress gihuza abaturage n'abayobozi

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru, barasaba ababishinzwe kujya babagezaho imbuto n’ifumbire ku gihe, kuko nkunganire iza itinze cyane, bagahinga batinze bigatuma barumbya.

Nubwo hari ibyo bishimira bigenda bigerwaho mu kugira ngo umusaruro wabo urusheho kwiyongera, ariko hari bamwe bakemeza ko hari ibitaranozwa neza nko kuba nkunganire iza itinze bagakererwa ihinga.

Uwayo Claudine utuye mu murenge wa Nyagisozi mu kagali ka Nkakwa, umudugudu wa Nyarubuye aragira ati « ikibazo cy’ifumbire itabonekera igihe ndetse n’imbuto, biri mu bituma tuteza neza ngo tubone umusaruro uhagije, rwose nkunganire iratinda cyane batugerageze ». Akomeza avuga ko iyo bazanye ifumbire yo gutera ibigoli iyo kubagara ikabura birumba, ikindi kandi abacuruzi b’imbuto n’ifumbire usanga ari bake nabyo bikarushya abaturage kuko ushobora kujyayo inshuro irenze imwe kubera ko umurenge uba ufite abantu 2 gusa, bakifuza ko muri buri kagali yahaboneka.

Uwizeyimana Emmanuel nawe utuye mu murenge wa Nyagisozi, mu kagali ka Mwoya, aragira ati “igihe cy’ihinga iyo cyageze tukitegura ariko imbuto  igatinda bituma duhinga nyuma tukarumbya” uyu muhinzi kandi akifuza ko bajya bareka umuntu agahaha uko afite amafaranga bidaciye mu kwiyandikisha, ngo kuko hari igihe bagerayo bakibura ku rutonde cyangwa bakababwira ko udashobora kwandikwa muri nkunganire na tubura kandi hari igihe uba uzikeneye zose.

Umuhoza Joséphine umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi avuga ko uyu mwaka bakanguriye abacuruzi b’inyongeramusaruro kujya bazizana kare, bityo iyi gahunda ikagenda neza kandi abaturage bakiyandikisha hakiri kare, kugirango abacuruzi bitegure kare. Ikindi ngo niba umugabo yiyandikishije muri tubura, umugore we yakwiyandikisha muri nkunganire kugirango babashe kuhagurira hose.

Uyu muyobozi kandi yabamaze impungenge ku kibazo cyo kuba abagurisha inyongeramusaruro ari bake, ko kuri ubu barimo kuvugana n’abandi ba rwiyemazamirimo bo muri uyu murenge bikaba biri mu nzira yo gukemuka nibura muri buri kagali akaba ahari, bityo bikagabanya n’urugendo abaturage bakora.

Umurenge wa Nyagisozi ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru, ukaba wibanda cyane ku murimo w’ubuhinzi ngandurarugo na ngengabukungu. Akarere  ka Nyaruguru kagizwe n’ubutaka busharira bigasaba ko kugira ngo abaturage bahinge beze ari uko bakoresha ifumbire.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 − 6 =