Ruhango: Ubumenyi buke ku burenganzira bw’umwana butuma batitabwaho uko bikwiye

Rimwe mu masoko ya Ruhango riremwa n'abantu bo mu byiciro bitandukanye harimo n'abana.

Bamwe mu babyeyi bakora ubucuruzi buciriritse babarizwa mu karere ka Ruhango, bavuga ko badasobanukiwe neza ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana; ibi bigatuma batabasha kurengera abana babo uko bikwiye.

Ni ku wa mbere mu masaha ya mu gitondo, umunyamakuru wa The Bridge Magazine yanyarukiye mu karere ka Ruhango, ajya mu masoko arema buri wa mbere. Ni Isoko rya Ntenyo ribarizwa muri ako karere, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Ntenyo mu mudugudu wa Ntenyo, ndetse n’isoko rya Gafunzo ribarizwa mu murenge wa Mwendo, Akagari ka Gafunzo, Umudugudu wa Kimburu.

Uwimana Elisabeth, ni umwe mu babyeyi bakora ubucuruzi buciriritse, mu isoko rya Gafunzo. Yatubwiye muri aya magambo ko uburenganzira bw’umwana abwubahiriza. Yagize ati “abana banjye, nubahiriza uburenganzira bwabo, kuko ndabagaburira iyo byabonetse, nkabaha agakoma iyo kabonetse; iyo byabuze kandi nabwo baba babireba, bagomba kwihangana, kuko ntaho mba mbakinze.”

Abajijwe impamvu abazana muri iri soko bagacuruzanya kandi bakiri bato, aho kugira ngo abareke bajye kwiga, yagize ati “Ariko wa! Uyu munyamakuru na we ni igitangaza! Kwiga se ibikoresho babikura he? Yajya kwiga se atariye? Nk’ubu utu tujumba ndukura mu murima mba natishishije. Ndagenda ngahingira abantu imibyizi runaka, nanjye bakantiza aho mpinga. Uyu mwana na we akamfasha kuntundira imigozi yo guteramo. None ubu byaba byeze nk’aho yafashe agatebo kamwe nanjye ngafata akandi ngo tuze tubicuruze tubone n’ako gapeterori, dukuremo n’utuboga ngo turishe icyo kijumba ko ubona turumuna twe tuba twiruka gusa tutaramenya gukora, kandi na papa wabo akaba yaritabye Imana; urabona bakwiga gute? Abize barize, wenda Imana nibafasha bazajyane mu ishuri abo bazabyara.”

Abana baza gucuruza ishinge yo kwengesha ibitoki.

Si uyu mubyeyi gusa ufite abana bacuruzanya na bo muri iri soko, kuko hari n’abari gucuruza ibyungo batekamo, ishinge bengesha ibitoki ndetse n’ibindi. Na bo usanga imyumvire yabo ikiri hasi ku kijyanye n’uburenganzira bw’umwana.

Ku isoko rya Ntenyo, mu murenge wa Ruhango, Twagirimana Michel wari wazanye imyumbati mu soko, nta mwana we bacuruzanyaga, ariko iruhande rwe hari abana bato, bari gucuruza ishinge bengesha ibitoki, ariko bo ntibari kumwe n’ababyeyi babo. Yagize ati “aba bana barazinduka buri wa mbere bagacuruza ishinge, yashira bagahita bataha kugira ngo abayobozi batabakubita.”

Abajijwe impamvu abayobozi babakubita, yavuze ko bababwiye ko nta mwana ucuruza. Ku birebana n’uburyo bwo kurengera umwana hubahirizwa uburenganzira bwe, avuga ko iyo umwana yariye akanywa, ubundi bamuhana, bakamukubita umunyafu  ntibakubite igiti kinini biba bihagije.  Noneho yagira amahirwe yo kubona agakayi akajya kwiga, bikaba ari amahire. Akomeza avuga ko uruhare rw’umubyeyi ari urwo mu kurengera umwana, kuko ibyo ngo uwabikoze aba akaze kuko hari benshi batabishora.

Umwe mu bana bacurizaga mu isoko rya Gafunzo, wahawe izina rya Uwimana, yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ku kigo cyo mu Rugeyo hazwi ku izina rya Rwingwe. Yavuze ko acuruza mu kiruhuko amasomo yatangira akabona uko agura ibikoresho kuko nta handi yabikura iwabo ari abakene. Yagize ati “Mama ahingira abantu tukabona ibyo kurya, na ho Papa we nta n’icyo biba bimubwiye ni ukwirirwa mu kabari n’ayo yakoreye akayanywera yose, mama adahari twapfa.”

Abajijwe ko yaba azi uburenganzira bw’umwana, yavuze ko umwana agomba kwiga, kurya, gukina, kwambara no kuvuzwa. Akomeza avuga ko ku bijyanye n’imirimo ivunanye byo atabizi ko umuntu akora ibyo ashoboye.

Ababyeyi baragirwa inama y’uko barengera abana babo.

Mukamana Monique, Umuyobozi wa gahunda “Turere mu miryango” mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), avuga ko abana bagomba kugira uburengazira bwabo mu byiciro byose, kubaho yitabwaho mu buryo bwose, akiga, ubutabera, kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose, kuko mu isoko habamo n’ibyo ababyeyi batamenya. Akomeza avuga ko kwigisha ari uguhozaho ko mu bufatanye n’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku karere bahafite abafatanyabikorwa ndetse n’Inshuti z’umuryango bose  uko ari 29746  mu  gihugu hose babihuguriwe.

Abana nabo ntibagomba guceceka

Nk’uko byagarutsweho na Evariste Murwanashyaka ushinzwe gahunda yo guhuza ibikorwa mu Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), yavuze ko abana basabwa kumvikanisha ijwi ryabo, bagatinyuka gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo  babona bikwiye kubakorerwa byose, ndetse bikanashyirwa  mu igenamigambi,  kuko biri mu masezerano Nyafurika y’uburenganzira bw’umwana mu ngingo ya 4 na 12  ndetse no muri politike ikomatanyije y’uburenganzira bw’umwana mu Rwanda.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 1 =