Nyamagabe: Abarokotse jenoside bishimira uruhare rw’itangazamakuru mu kubamenyesha urubanza rwa Bucyibaruta

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 barashimira uruhare rw'itangazamakuru mu kubamenyesha imanza z'abakekwaho gukora jenoside baba hanze y'u Rwanda.

Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’igice kinini cy’iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayobowe bwa nyuma na Bucyibaruta Laurent uherutse gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko akaba yarahamijwe ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu mu bwicanyi bwakorewe mu ishuri ry’i Murambi (ETO Murambi), kuri paruwasi ya  Cyanika na  Kaduha no mu ishuri ry’abakobwa rya Marie Merci  i Kibeho (mu karere ka Nyaruguru). Bucyibaruta kandi yahamijwe  ubufatanyacyaha mu gutegura inama no gushyiraho bariyeri ziciweho abatutsi muri Mata 1994.

Itangazamakuru ryabafashije gukurikira urubanza

Binyuze mu mushinga Justice et Mémoire, PAX PRESS iterwamo inkunga na RCN Justice & démocratie, itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, ryasuye mu bihe bitandukanye hamwe mu hagiye hagarukwaho muri dosiye ya Bucyibaruta, baganira n’abaturage baho ibijyanye n’imigendekere y’urubanza ndetse risoza icyo gikorwa bajya kubabwira n’imyanzuro yarufatiwemo.

Umunyamakuru Sehene Ruvugiro Emmanuel asobanurira abo mu murenge wa Kaduha uko urubanza ruburanishwa.

Umubyeyi warokokeye mu murenge wa Kaduha agaruka ku kamaro itangazamakuru ryabagiriye, yagize ati “nk’uku mwaje kutuganiriza no kutugezaho amakuru y’abaduhemukiye biradushimisha kuko muduha amakuru ahagije natwe tukagira icyizere koko ko uwo muntu yafashwe atari impuha”. Uyu mubyeyi akomeza agira ati “bishobora kuba byabera iyo ngiyo ariko ntitubyizere koko ko byabaye, ariko iyi saha bituma umutima utuza kuko mwe muza kudusaba amakuru, mukaduha amakuru ahagije natwe tukayabihera”.

Mutagoma Bernard uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Kaduha, we avuga ko bishimiye kuza kw’abanyamakuru muri uyu murenge, ati “ni ibintu twashimye ku munsi wa mbere ubwo mwazaga tutanabizi, byaratunejeje kuko abantu kubona amakuru ya nyayo bifasha abarokotse kumva ko ubutabera buriho butangwa imitima igatuza”.

Kuba Pax Press yifatanya n’imiryango itari iya leta mu kugeza ku barokotse jenoside, imigendekere y’imanza z’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi zibera hanze y’u Rwanda, Kabalisa Védaste wo mu murenge wa Cyanika avuga ko bibongerera icyizere, ati “dushima iyi miryango kubera ko iba ije kuduha amakuru adufasha kwiremamo no kwigirira icyizere mu kindi gihe kizaza n’abadukomokaho”.

Akomeza avuga ko bizeye ko no mu gihe kiri imbere bazamenya n’andi makuru ku bataragezwa imbere y’ubutabera. Ati “iyo tubonye umuntu wari mu bateguye ko abantu bagomba gushira aburanishwa, turushaho kugirira icyizere igihugu cyacu n’iyi miryango idufasha kuduha amakuru y’abantu baduhekuye bari hanze y’igihugu kandi tukaba dufite icyizere ko n’abandi basigaye muzajya muguma kuduha amakuru yabo”.

Abarokotse jenoside batanga ibitekerezo banasobanuza ibijyanye n’urubanza rwa Bucyibaruta.

Visi perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Kamugire Rémy, we avuga ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, guhabwa amakuru y’urubanza byabubatse, agasaba ko byazanakomeza. Ati “hari abakecuru badafite amaradiyo cyangwa televisiyo, ariko kuba baraje kumenya urubanza n’imigendekere yarwo no kuba nyuma yuko imyanzuro ishyizwe ahagaragara baraje kutumenyesha ibyavuyemo ni ikintu duha agaciro cyane”. Akomeza asaba ko byazakomeza muri uwo mujyo kuko ubutabera mu mateka y’abanya Gikongoro ari ikintu bari banyotewe cyane.

Kugeza ubu itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana na Pax Press, bamaze gukurikirana imanza eshanu z’abanyarwanda bahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu manza zabereye hanze y’u Rwanda. Uretse Fabien Neretse waburaniye mu Bubiligi na Theodore Rukeratabaro waburaniye mu gihugu cya Suede, Ngenzi na Barahira ndetse na Claude Muhayimana baburaniye mu gihugu cy’Ubufaransa mu rukiko rwaburanishije Bucyibaruta Laurent.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 11 =