Nyamagabe: Abarokokeye i Kaduha na Cyanika ntibishimiye igihano cyahawe Bucyibaruta

Abarokotse bo ku Cyanika / Gikongoro bateze amatwi bumva imyanzuro y'urubanza rwa Bucyibaruta.

Tariki 12 Nyakanga 2022 nibwo urukiko rwa rubanda rw’i Paris rwahamije Bucyibaruta Laurent wayoboraga iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu mwaka wa 1994, ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ubufatanyacyaha Ku byaha byibasiye inyokomuntu mu bwicanyi bwakorewe mu bice bimwe b’iyo Perefegitura, ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Bamwe mu barokokeye i Kaduha no kuri Paruwasi ya Cyanika, babwiye abanyamakuru bakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, ko nubwo bahawe ubutabera ariko babonye igihano Bucyibaruta Laurent yahawe kidakwiranye n’ibyaha by’ubugome yabakoreye.

Umubyeyi warokokeye ku yahoze ari superefegitura ya Kaduha, agira ati “kuba byonyine yarahamijwe icyaha birahagije, ariko igihano bamuhaye nticyanyuze. Impamvu ntanyuzwe ni uko hari abaturage hano, ba Burugumesitiri ndetse na Superefe bakatiwe burundu kandi baragenderaga ku mabwiriza ya Perefe. Sinumva ukuntu we bamuhaye imyaka 20 gusa”. Uyu mubyeyi avuga ko perefe ari we wari ufite ububasha bwose muri Perefegitura ye, ati “imyaka 20 ni mike cyane ariko ubwo ubutabera bwabonye ari byo bikwiye”.

Umugabo warokokeye mu murenge wa Cyanika, we avuga ko ukurikije akababaro batewe n’ibyaha Bucyibaruta yahamijwemo ubufatanyacyaha, kuri we ngo igihano yahawe nticyabashimishije. Ati “twe twifuzaga ko ahabwa igihano gikwiranye n’ibyaha yadukoreye kandi noneho ari na ho na we ubwe avuka.”

Bishimira ko bahawe ubutabera

N’ubwo bwose binubira igihano gito cyahawe Bucyibaruta, ariko bishimira ko byibuze yafashwe agakurikiranwa ndetse bakanamuhamya icyaha.

Umugabo warokokeye i Kaduha avuga ko nubwo batishimiye igihano cyo gufungwa imyaka 20 cyahawe Bucyibaruta Laurent kubera ibyaha yakoze, ariko ngo bahawe ubutabera. Ati “nibyo koko turumva turuhutse kuko uwaduhemukiye yahamijwe icyaha ndetse akagihanirwa. Tureke kwita ku ngano y’igihano gusa”.

Undi mubyeyi worokokeye i Murambi ubu utuye mu murenge wa Cyanika, we avuga ko icya mbere cyo kwishimira ari intambwe yatewe yo kumugeza imbere y’ubutabera, kuko kwidegembya kw’umunyabyaha ari byo bikomeretsa imitima y’abarokotse. Uyu akomeza avuga ko kimwe mu bitarabanyuze ari inyito y’icyaha yahamijwe, ati “Bucyibaruta ntiyafatwa nk’umufatanyacyaha kandi ari we wayoboraga inama zateguraga kurimbura abatutsi hano muri Gikongoro, ahubwo ni we wacuze umugambi. Bibaye ari ibishoboka bahindura inyito y’icyaha”.

Visi perezida wa Ibuka / Nyamagabe aganiraga n’abanyamakuru bakorana na Pax Press Ku Biro by’umurenge wa cyanika.

Visi perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Kamugire Rémy, we avuga ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yahawe Bucyibaruta kitabanejeje. Ati “dushingiye ku kuba yari mu nzego za politiki ku rwego rwo hejuru, perefe ntabwo ari umuntu woroheje. Kuba rero yahabwa icyo gihano rwose ntabwo bikwiranye n’ibyaha bya jenoside ndengakamere byakorewe muri Perefegitura ya Gikongoro”. Akomeza avuga ko nubwo urukiko rufite ubwigenge mu butabera, ariko ubushinjacyaha (kuko bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu) kuba na bwo bwakabaye bwarajuririye urundi rukiko kugira ngo haboneke ubutabera bwuzuye”.

Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 y’amavuko wabaye perefe w’iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, akomoka mu murenge wa Musange w’akarere ka Nyamagabe. Urubanza rwe ni rumwe mu manza eshanu itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press bakurikiranye ku bufatanye n’umuryango utari uwa leta RCN Justiste et Démocratie.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 22 =