Nyamagabe: Bamwe mu barokotse jenoside baravuga ko bababajwe n’igihano kidakwiranye n’uruhare rwa Bucyibaruta

Mu gihe cy'urubanza rwa Bucyibaruta ubwo itsinda ry'abanyamakuru ba PAXPRESS baganira na perezida wa Ibuka Kaduha, muri Nyamagabe, ahahoze ari ku Gikongoro.

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyamagabe baravuga ko bababajwe n’igihano kidakwiranye n’uruhare rwa Laurent Bucyibaruta muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 nyuma y’uko urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa rumuhamije ubufatanyacyaha mu byaha bya jenoside, rukamukatira imyaka 20 y’igifungo.

Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi avuga ko ababajwe n’igihano kidakwiranye n’ibyo Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa perefegitura ya Gikongoro ubu yahindutse akarere ka Nyamgabe yakoze.

Yagize ati “Biratubabaje cyane kuko iyi myaka bamuhaye ntabwo ishimishije abacitse ku icumu, kuko yadukoreye ibintu biratubabaza cyane kandi yari afite uburenganzira bwo kuba yakiza. Biratubabaje rero kuko igihano ahawe kidakwiranye n’ibyo yakoze”.

Bagenzi be nabo barokokeye jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro aho Bucyibaruta yayoboraga mu gihe cya jenoside bavuga ko bababajwe n’uko Bucyibaruta atakatiwe igifungo cya burundu.

Umwe yagize ati “Birambabaje ubwanjye kandi bibabaje n’umuryango munini w’abapfakazi bo muri perefegitura ya Gikongoro, bibabaje n’umuryango munini w’imfubyi zo muri Gikongoro biratubabaje cyane kuba batamukatiye urwa burundu. Twese turababaye cyane ntabwo twishimiye ukuntu ruriya rukiko rwaciye ruriya rubanza. Ruriya Rukiko rw’I Paris ruduteye agahinda”.

Undi ati “Ni ibintu by’akamaramaza, ni ibintu bidushenguye umutima kuko urukiko rutahaye agaciro amaraso y’abavandimwe bacu yamenetse. Ibyo rero biratubabaje hari ubundi buryo ubutabera iyo butagenze kuriya abantu bashobora no kureba izindi nkiko biyambaza bakajurira ibyo nabyo byazarebwaho”.

Mugenzi we nawe avuga ko ababajwe n’uko imyaka 20 yakatiwe nayirangiza azagaruka mu bo yahemukiye akidegembya. Yagize ati “Ntabwo twabyakiriye neza kuko twebwe twumvaga yagenda agafungwa burundu ntagaruke muri sosiyete y’abantu yahemukiye ngo bajye bamureba abari imbere yidegembya kuko iyo umuntu yakoze ibintu nka biriya akagaruka no mu bantu usanga aho ari icyaha yakoze atagiha agaciro ngo yumve ko yakoze nabi. Ntabwo rero twabyishimiye kuba nibura batamuhaye burundu”.

Aganira na The Source Post nyuma y’aho umwanzuro w’urukiko rwa rubanda rw’I Paris umenyekaniye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, perezida wa IBUKA mu Rwanda, NKURANGA Egide, yavuze ko bari biteze ko urukiko rukatira Laurent Bucyibaruta burundu cyangwa imyaka irenze 25. Yagize ati “Twari twiteze ko bamukatira imyaka irenze na 25 twumvaga ko bazamukatira burundu”.

Harabura iminsi ine gusa ngo iminsi 10 Laurent Bucyibaruta yahawe yo kujuririra igihano yakatiwe n’urukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa irangire ku byaha by’ubufatanyacyaha yahamijwe n’urukiko birimo urupfu rw’abatutsi biciwe ku ishuri rya Marie Merci, i Murambi, Cyanika na Kaduha. Kugeza ubu yaba Bucyibaruta n’abamwunganira mu butabera ntawe uragira icyo atangaza ku bijyanye no kujurira.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 4 =