Kwimana udukingizo bituma inda zitateguwe ziyongera mu bangavu

Uturutse iburyo ,uwa kabiri ni Dr Zuberi Muvunyi ukuriye ibikorwa by'Ubuvuzi muri Minisiteri y'Ubuzima ,umukurikiye ni Hellen Nomugisha perezidante wa AfriYan

Bamwe mu bangavu batwara inda zitateganijwe bitewe nuko bagana abashinzwe gutanga udukingirizo n’imiti yo kubonza urubyaro bakabaza ibibazo byinshi ndetse bakanahitamo kubabwira ko twashize mu rwego rwo kutubima. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hakwiye ubukangurambaga kuri mwene aba bantu bafite iyi myumvire bityo inda ziterwa abangavu zikagabanuka.

Umwana w’imyaka 15 avuga ko yagiye kugura agakingirizo, umwe mubamubonye akagura akajya kumurega ku byabyeyi. Ubu bakaba bahora bamutonganya ngo yigize inkozi y’ibibi. Ikiyongereyeho ngo nuko aho yakaguriye uwakamuhaye yamubajije ibibazo byinshi akamubeshya ko ari uwakamutumye.

Umubyeyi utarashatse ko amazina ye avugwa yavuze ko  imyimvurire ku bijyanye no kuboneza urubyaro ku muntu utarashaka ikiri hasi, byagera kutarageza imyaka y’ubukure ho bikaba ibindi .

Hellen Nomugisha perezidante wa AfriYan  avuga ko hari urubyiruko rujya kugura udukingirizo ntibaduhabwe ndetse bakabanza kubabaza ababyeyi babo kubera ko badafite imyaka y’ubukure. Hellen avuga ibi bituma inda zitateguwe mu bangavu ziyongera.

Dr Zuberi Muvunyi ukuriye ibikorwa by’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko hagomba gukorwa ubukangurambaga  kubatanga udukingirizo n’indi miti yo kuboneza urubyayo bakajya babitanga ntawe babangamiye. Bityo ngo bizagabanya inda ziterwa abangavu.

Imibare yatangajwe n’ Imbuto Foundation yereka ko mu mwaka 2016 abangavu batewe inda bangana ni 17.000.

Naho Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage DHS Demographic Health Survey  yerekana ko 7% by’abakobwa b’abangavu bafite hagati y’imyaka 15-19 nabo batewe inda mu mwaka wa 2014-2015.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 × 29 =