#Kwibuka28 i Nyanza/ Kicukiro: Kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ni inshingano

Mu kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (RCSP) n’Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (NINGO) basabwe ko bakomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), abagize Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (RCSP) n’Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (NINGO).

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere Dr. Usta Kaitesi yashimiye iyi miryango ariko agira nicyo ayisaba mu kwita ku bibazo by’ibanze abarokotse bafite no gukora ibikorwa bituma bagana mu nzira y’iterambere rirambye.

‘’Ndabashimira ko bafata umwanya wo kwibuka, tunabakangurira ukuri kwa jenoside ko ari ukuri kudasubirwaho kandi aho bakora, nabo bakorana bafite inshingano zo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, bagaharanira ko ubuzima bw’abarokotse buba bwiza kurushaho ariko banibuka cyane cyane ko u Rwanda rwahisemo ubumwe twese twiyubakiramo tujya mu nzira y’iterambere’’.

Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).

Muzehe Karisa Venuste w’imyaka 70 yarokoyehe i Nyanza ya Kicukiro yashimiye iyi miryango ‘’ndabashima kuba barateguye uyu munsi wo kwibuka ni icyerekana ko haribyo bakora kandi batwitayeho nkifuza ko bakomerezaho kuko bitarangira, bari mu nzira nziza kuko bafatanije na Leta ikora neza yitaye ku banyarwanda’’.

Muzehe Karisa Vénuste.

Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph Umuyobozi w’Imiryango itari iya Leta (RCSP) yagize ati ‘’dukorana n’abaturage umunsi ku munsi, ibikorwa byo kubaka amahoro kuko ntiwakubaka iterambere nta mahoro. Dufite imiryango ifatanya na Leta mu gufasha abarokotse jenoside mu bijyanye n’isanamitima no kubafasha mu bijyanye no kwiyubaka’’.

Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph Umuyobozi w’Imiryango itari iya Leta (RCSP).

Umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga (NINGO), Marleen Levina Masclee mu ijwi ririmo ikiniga yagize ‘’ iyi miryango uko ari itatu twihurije hamwe ngo twibuke ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo duhe agaciro abagore, abagabo, abana b’inzirakarengane bambuwe ubuzima bwabo ntacyo bakoze’.

Marleen Levina Masclee, Umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga (NINGO).

Muri uyu muhango, abawitabiriye watambagijwe mu busitani bubitse amateka yaranze igihe cya jenoside.

Iyi miryango ikaba yashyikirije urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro inkunga ingana na Miliyoni 8 z’amanyarwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 5 =