Mu Rwanda : Abagera ku 3000 barapfa buri mwaka bazize SIDA
Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima yereka ko buri mwaka abagera ku bihumbi 3000 bapfa bishwe na SIDA. Naho abafite virus itera sida mu Rwanda bakaba bangana ni 240.000 mu bantu miliyoni 12 batuye u Rwanda nukuvuga abantu 3%. Muri aba 240.000 abagera 184.000 nibo bonyine bafata imiti. Imibabare inagaragaza ko abagera ku 1200 bandura SIDA buri mwaka. Ikindi ngo nuko 1/2 cyabakora umwuga w’uburaya barwaye SIDA.
Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri 2030 SIDA iza yararanduwe burundu, ibi akabishingira ku ngamba bihaye mu kuyirwanya no kuyikumira:
Gukangurira abantu kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze; kwegereza imiti abantu bose banduye virus itera sida kuko virus igabanuka mu maraso; gutangira imiti hakiri kare kuko bitanga amahirwe yo kubaho igihe kirekire; gufata imiti neza; kurinda abatarandura kwandura; kurinda ubusugi; kwikingira; gutanga udukingirizo hirindwa gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye; kurinda abana bavuka ku babyeyi barwaye SIDA no kwitabira gahunda yo kwipimisha ku bagabo.
Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC (Rwanda Biomedical Center) cyatangaje ko umubare w’abana bavukana SIDA baterwa n’ababyeyi ugenda ugabanuka kuko mu myaka 8 ni 10 ishize abana bagera 10;9% aribo bavukanye SIDA, naho kuri ubu abana bavuka bafite SIDA baka bageze kuri 1,5%. RBC ifite intego yuko nta mwana uzongera kuvukana SIDA.
Ibi babitangaje ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabaye ku italiki ya 30 Ugushyingo uyu mwaka; u Rwanda rwawizihizaga ku nshuro ya 20 naho Isi yose yawizihizaga ku nshuro ya 30 kuko yatangiye kuwizihira mu 1988.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi yari « Dukumire ikwirakwizwa rya virus itera SIDA. Twipimishe kandi duharanire ubuzima bwiza. »