Rwamagana: Abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bagiye guhabwa amashyiga arondereza inkwi

Gashumba Damascene uhagararayi umuryango wita kubidukikije, amashyamba n'amajyambere y'icyaro(REDO); afite imbabura ya rondereza.

Mu rwego rwo kurinda ibidukikije, kugabanya ibicanwa byakoreshwaga n’igihe bakoreshaga batetse, umushinga REDO ugiye guha abaturage bo mu Karere ka Rwamagana amashyiga arondereza inkwi.

Nyirabagenzi Jeanne D’Arc ashinzwe amashyamba mu Murenge wa Gahengeri, avuga ko ubusanzwe usanga abaturage benshi bacana hanze mu mashyiga atatu kubadafite ibikoni, umuriro aho kugirango ujye ku nkono batetse usanga umuyaga uwujyana bigatuma bakoresha ibicanwa byinshi, bigatuma bakangurira abaturage kubaka rondereza kubafite ibikoni.

Mugisha Pacifique wo mu Murenge wa Fumbwe, avuga ko nk’urubyiruko aribo ejo hazaza h’igihugu ndetse n’isi yose, bumvise kubungabunga ibidukikije bumva ko aribo bifitiye akamaro kurenza ba se na ba sekuru.

Ati “bizadufasha kugirango twe n’abana bacu tuzabe duhumeka umwuka mwiza, kuko ibidukikije biradufasha kandi nk’urubyiruko bamwe muri twe bizadufasha kugirango tubonemo akazi muri uko kubumba ayo mashyiga turabizi ko hano hanze bamwe mu rubyiruko ari abashomeri”.

Gashumba Damascene, ahagarariye umuryango wita kubidukikije, amashyamba n’amajyambere y’icyaro (REDO) avuga ko ukurikije iteganyamigambi y’Akarere ka Rwamagana ritangira 2018 rikarangira 2024 rigaragaza ko kimwe mu bibazo bafite harimo no kubura ibicanwa n’amashyamba yagiye agabanuka bikaba bihangayikishije.

Ati “Uyu mushinga tukaba ari ukugirango turebe ukuntu twatera inkunga yacu muri ubwo buryo tukagabanya ibicanwa bikoreshwa, imyuka yangiza ikirere tukarengera ibidukikije”. Yanavuze ko umwanya bakoreshaga bajya gutashya inkwi ugabanuka, abana basibaga ishuri bagiye gutashya ntibasibe ikindi bigabanya indwara z’ubuhumekero bikazana n’isuku mu gikoni.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko bagifite urugendo mu kurondereza ibicanwa no kubungabunga ibidukikije, kuko iyo urebye mu Karere usanga abagera kuri 60% bagikoresha ibicanwa by’inkwi n’amakara nabyo bigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu, kuko abakoresha gazi bataragera kuri 40%, ariko ngo hamwe n’ubushake bwa politike n’abafatanyabikorwa hari icyizere.

Ati “mugukoresha gazi bituma turinda ibidukikije twakoreshaga cyangwa twangizaga ariko iyo dukoresha inkwi mu mashyiga asanzwe dukoresha ikigero cy’ibiro 8 by’ibicanwa k’umuturage, ni ukuvuga ko inkwi acana bazishyize k’umunzani zishobora kugera kubiro 8 ariko mu gukoresha ishyiga rya rondereza dukoresha ½ cyibyo twakoreshaga”.

Ingo zingana n’ibihumbi 87 ziri mucyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe nizo uyu mushinga wa REDO uzafasha kubona ishyiga. Icyo umuturage asabwa ni amatafari ya rukarakara icumi, amatafari abiri ahiye, ibase eshatu z’umucanga, ibase eshatu za garaviye, kugirango nawe yumveko atari ishyiga ry’Akarere, rya REDO, ahubwo ari ishyiga nawe yiyubakiye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 27 =