Ujya gutwika imbagara arazegeranya ni ijambo rya Bucyibaruta _ Umutangabuhamya
Umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko yiyumviye Bucyibaruta avuga iri jambo, akaba arinayo mpamvu yemeza ko abatutsi bajyanywe i Murambi kugira ngo bahicirwe.
Mu buhamya bwagiye butangwa kuva uru rubanza rwatangira taliki 9 Gicurasi 2022, abenshi bagarutse kukuba abatutsi barategetswe kujya i Murambi ngo ariho barindirwa. Nyamara siko byagenze kuko byakozwe kugira ngo babone uko babica ndetse bamwe bakaba barishwe n’inzara, inyota hamwe n’umwuma, abari bafite ubundi burwayi nabo bagapfa kuko nta buvuzi bwari buhari nkuko abatangabuhamya batandukanye babigarutseho. Ndetse abatangabuhamya benshi bahuriza kukuvugaga ko Bucyibaruta ariwe watanze itegeko ryuko abatutsi bose bagombaga kuva mu ngo zabo bakajya i Murambi ngo barindirwe umutekano. Nyamara abatangabuhamya bavuze ko Bucyibaruta yashakaga ko bose bazanwa bakicwa ntihagire urukoka.
Mu nama Bucyibaruta yakoresheje, impunzi zamubwiye ko ntabyo kurya zifite ndetse ko n’amazi yarahari bakase itiyo ariko ngo ntacyo yabikozeho. Ikindi abatangabuhamya bahurizaho nuko batswe ibyuma, imihoro n’inkoni babwirwa ko ababarinda bagira ubwoba, nyamara ngo bwari uburyo bwo kugira ngo nibajya kubica ntihagire abirwanaho.
Umutangabuhamya ufungiye genoside yakorewe abatutsi 1994
Uyu mutangabuhamya ni umugabo afite imyaka 55 afungiye mu Rwanda, yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga (visioconférence) ari i Kigali akaba umuhinzi mworozi.
Perefe Bucyibaruta yabwiye impunzi kwegera ikibuga cyari aho ku mashuri, abakoresha inama, abizeza ko agiye kubarindira umutekano, ntaho bagomba kujya bagomba kuguma aho. Nabonye amakamyo y’aba gendarmes apakiye abatutsi benshi abazanye i Murambi. Ubwo prefet yari ahavuye, bahise baca umuyoboro w’amazi, abari aho batangira kwicwa n’inyota. Ibyo kurya bijejwe na prefet ntibyahageze, byageze kuri bariyeri ya kabeza, Havuga yabikuye mu modoka avuga ko bizajya bihembwa interahamwe.
Bucyibaruta amaze kuhava muri iryo joro, aba gendarmes bagose ikigo cyose, impunzi zizera ko bagiye kuzirinda. Mu rucyerera nka saa cyenda, twagiye kumba twumva imbunda ziremereye zirarashe cyane, barasamu kigo umuriro uraka. Mbona imodoka nyishi zipakiye interahamwe ziragose hose, barasa nk’amasaha 2, impunzi zirwanaho zirananirwa, abari bazima bagerageza gusimbuka ibipangu biruka. Interahamwe zagose ikigo zigenda zibatema umugenda. Imirambo mu kigo yahamaze iminsi 2, kuri 23 Mata 1994, nibwo twabonye imashini za katerepirali zicukura, nyuma haza imodoka zamabeni, zipakiye imirambo ivuye kuri gendarmerie niyo bavanye muri gereza ya Nyamagabe y’abantu biciwe muri gereza. Bazanye n’abanyururu baterura ya mirambo bashyira mu mabeni, bashyira mu byobo, barangije za mashini ziraza zirasiba. Nabonye Bucyibaruta agarutse kureba niba barangije akazi, asiga abwiye Havuga ngo bagire vuba abafaransa batarahagera, ngo boze ibikuta byose amaraso yagiyeho bakoropre hose.
Perezida w’urukiko yabajije uyu mutangabuhamya ati ‘’Ese Bucyibaruta wamubonaga ute ? Umutangabuhamya ati ‘’Yari umuntu ucishije make, ariko byatuyobeye uko ahindutse akihakana intama ze bakazibaga. Niyo mpamvu mpamya ko ari we wabatanze, kuko iyo atababuza guhunga, benshi muri bo bari kurokoka’’.
Umutangabuhamya warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Uyu mutangabuhamya ni umugore wavutse 1975 atuye i Kigali.
Mbere ya genocide gato, hari ku cyumweru ndi mu rugo, mbona hirya no hino inzu zishya, batwika inzu z’abatutsi gusa basimbuka iz’ibahutu. Batubwiye guhungira I Murambi.
Nubwo bavugaga ngo niho bazaturindira, nta mutekano twari dufite, kuko buri munsi abahutu baraduteraga ngo batwice. Nta mazi twari dufite, nta biryo, ntabwo washoboraga kurenga cloture ngo ujye gushaka amazi, habaga hari abahutu bategereje gutema, amazi bari barayafunze. Bari barafashe insinga z’amashanyarazi barazishyize hasi mu kibuga, kugira ngo imvura nigwa uzasohoka amashanyarazi amukubite.
Umuntu muziranye w’umuhutu wakuzaniraga nk’ibiryo cy’amazi, bahitaga bamukubita bakamusubizayo. Twarahabaye mu buzima bubi cyane. Perefe Bucyibaruta yaraje ari kumwe n’aba gendarme, adukoresha inama atubaza icyo dushaka, tumubwira ko dushaka amazi nibyo kurya, kuko inzara yari yatangiye kwica abantu, aratubwira ngo azabikora ariko ntiyabikoze. Twarategereje turaheba. Turongera turasakuza cyane, noneho bakajya bavuga ngo abatutsi bari i Murambi bigaragambije kandi ubwo twigaragambyaga nta hantu dushobora kujya. Nibwo batangiye kwica.
Umuzungukazi witwaga Madeleine (yayoboraga Caritas) wabaga kuri diocese ya Gikongoro, yaraje baratubarura basanga turi ibihumbi 53, batuzanira umuceri, bawuzanye ari kuwa 4, kandi nta masafuriya, nta nkwi, nta mazi byo kuwuteka, ntacyo twawukoresheje.
Nsubiye inyuma gato ‘’Perefe Bucyibaruta aje abonye turi benshi cyane, mu nama, yaravuze ngo arashimira abahutu bari aho, ngo kuko ujya gutwika imbagara, arazegeranya”.
Ubwo nkomeje, baraturashe, bazana imbunda nini bayishyira ku gasozi, bakajya baturasa batatwegereye, baraturasa, baraturasa koko, mbega induru, mbega amarira, mbega imiborogo. Babonye abagabo n’abasore bashizemo, nibwo bazanye imipanga. Izonterahamwe n’abaturage b’abahutu birara mu bantu baratemagura.
Bantema ku mutwe, ubwo nasaga nuwapfuye ibyakurikiyeho simbizi. Nyuma yaho ngaruye ubwenge, kuko nabonaga abahutu bagaruka kureba abatapfuye neza ngo babice burundu, nkomeza kuryama mu mirambo, nahamaze iminsi myinshi. Bari babi cyane, baricaga bakabaga n’abantu bagatwara inyama zabo, sinzi aho bazijyanyanaga.
Hashize iminsi bazanye abanyururu, bakazana n’igikamyo cyibenura, bakajya baterura imirambo bayitwara ahantu ntazi.
Mbonye batangiye gutwara abantu, hari nabo bashyiragamo batarapfa neza, ndavuga nti nanjye barantwara, ngarura akenge nibuka umuntu twari duturanye, bumaze kwira ndabyuka ngo njyeyo. Aho sinagiyeyo kuko nabonye aho ndi buce hari babandi babaga inyama z’abantu, mpita nguma aho, bajya mu mirambo bakajya bayikubita ngo barebe abatapfuye babice neza.
Nsubiye inyuma gato, hari ikindi kintu cyambabaje. Kuva aho nari naravukuye nari ntarabona ubwambure bw’ababyeyi banjye. Mvuye i Murambi nageze aho biciye ababyeyi banjye, nsanga bose babambitse ubusa, ubundi cyari ikizira, byarambabaje cyane.
Uko Bucyibaruta yarameze hatangwa ubuhamya
Yari yitangiriye itama, kuva uyu mugore yatangira kuvuga, atanyeganyega.
Uko Bucyibaruta yireguye nyuma yo kumva ubuhamya bumushinja.
Bucyibaruta yakanye ko ibyo abatangabuhamya abavuze ataribyo, ibindi atabizi.
Hari amakuru umutangabuhamya atari yo yatanze, aho yavuze ko impunzi zavuye ku mashuri ya Eglise bahavuye taliki 14 Mata sibyo, byari taliki 11 kandi sinari ku Gikongoro. Ibyo yavuze ko nagiye I Murambi taliki 14 na Sebuhura, sibyo kuko sinigeze njyanayo nawe, buri gihe uko najyagayo nabaga ndi kumwe na Major Bizimungu. Ibyo guha mission Havuga (yari sous prefet wa Gikongoro avanwaho), yari umukozi kuko mbere yuko akurwaho yari sous prefet yitwara nabi nkora raporo muri Ministere y’Abakozi, sinari kumuha mission umuntu nasabiye kwirukanwa.
Aho yavuze ko taliki 16 Mta ikamyo y’aba gendarme yari irimo impunzi, ibyo simbizi iyo kamyo sinyizi.
Aho taliki 18 Mata yavuze ko interahamwe na Karangwa baciye amazi i Murambi navuye, jyewe iyo tariki sinigeze njya i Murambi, ndetse n’impunzi yavuze za CIPEP ntabyo nzi, nibyo gufata ibiryo by’impunzi kuri bariyeri simbizi kuko na Madeleine ntabyo yigeze ambwira.
Ikindi ibyo ku italiki 20 Mata ngo naciye kuri bariyeri kubabwira ngo bakomere, ibyo ntabyo nzi, ibyo gusaka impunzi sinigeze mbimenya, n’ababikoze sinzi uwabohereje. Ibyo bavuga byo gushyingura imirambo nabyo ntabyo nigeze menya simbizi.