‘’Bucyibaruta yijeje impunzi umutekano ariko ziricwa’’ Umutangabuhamya

Amazina ya bamwe bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994, biciwe ku Gikongoro.

Nyuma yo kurahira ko agiye kuvuga nta rwango kandi nta mususu avuga ukuri kandi ukuri gusa, umutangabuhamya w’imyaka 72 utarahigwaga wiboneye igitero cyagabwe ku ishuri ry’imyuga rya Murambi yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga (videoconference) ari i Kigali.

Umutangabuhamya tanze ubuhamya ahere igihe indege yagwaga

Nyuma y’uko indege ya Habyarimana igwa hari abantu benshi bo muri Komini Mudasomwa bahungiye ku Gikongoro. Bucyibaruta na Sebuhura babwiye impunzi ngo nibajye i Murambi niho bazabarindira. Kubera ko nanjye ari ho ntuye ubwo nabonaga impunzi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi. Hashyizweho za bariyeri hanyuma bahita bakata amazi yajyaga i Murambi. Impunzi zibonye amazi bayakase zirivumbura zishaka gusohoka. Bucyibaruta yazanye na Sebuhura babakoresha inama. Impunzi zavuze ikibazo cy’amazi bababwira ko amazi bazayakora. Impunzi zashakaga no guhunga ngo zigende ariko kubera ko bari bizeye perefe ntibagenda. Bukeye haje imodoka irimo imifuka nk’itanu y’umuceri. Iyo bagenda bari gupfa bagenda ariko ntibari gupfa bose nk’abasore bari kugera i Burundi.

Ibibazo Perezida w’urukiko yabajije umutangabuhamya anabisubiza

Perezida w’urukiko yabajije umutangabuhamya ati ‘’ese hafi y’aho wari utuye hari ikigo cy’imfubyi? Umutangabuhamya aramusubiza ati ‘’njye nari ntuye hafi y’ahari urwibutso ubungubu’’.

Perezida w’urukiko arongera aramubaza ati ‘’Ese wigeze ubona abasore bahabwa imyitozo ya gisirikare ? Umutangabuhamywa aramusubiza ati ‘’yego interahamwe zahabwaga imyitozo yo kurasa’’. Amubaza aho iyo myitozo yaberaga?  Amusubiza ko imwe yaberaga ahari Komini Nyamagabe abandi bakajya kwiga kurasa mu ishyamba. Perezida amubaza uwari ukuriye interahamwe ? Umutangabuhamya amusubiza ko i Murambi yari Havuga afashijwe n’uwo bitaga Karangwa. Uwo Havuga ubundi akaba yaritwaga Havugimana Frodouard akaba yari yarigeze kuba superefe mu Bugarama i Cyangugu ariko mu gihe cya jenoside akaba atari akiri superefe.

Perezida w’urukiko amubaza niba yarigeze abona Bucyibaruta?Umutangabuhamya arasubiza ati ‘’Nari muzi yakundaga kudukoresha inama. Abazwa uko yitwaraga ? Umutangabuhamya ati ‘’Baramwizeraga cyane kuko yari afite umugore w’umututsi. Yabanje kuba perefe wa Kibungo aza kuba n’uwa Gikongoro’’.  Perezida w’urukiko aramubaza ati ‘’Ese uzi Bucyibaruta ari depite ? Umutangabuhamywa ati ‘’Yego’’.

Perezida w’urukiko arongera aramubaza ati ‘’Ni umuntu abantu bizeraga? Umutangabumya arasubiza ati ‘’Yego babonaga ari kumwe na Sebuhura kandi ari perefe bakumva nta kibazo. Perefe bamwizeye bashingiye ku kuba yari afite umugore w’Umututsi! Nubwo icyizere cyaraje amasinde!’’

Perezida w’urukiko yongeye kumubaza : Ese uribuka uburyo impunzi zavuye kuri diyosezi zikajya i Murambi ?

Umutangabumya : Impunzi zari nyinshi, imbere hagiye abajandarume babiri n’inyuma hajya abandi. Bucyibaruta yaje nyuma azanye na Sebuhura bakoresha inama. Habaye inama ebyiri n’impunzi. Izo nama narazikurikiranaga nta kuntu perefe yari gukoresha inama ngo ntuyijyemo. Uretse Umuhanda wacagamo ubundi byari ku irembo iwanjye.

Perezida w’urukiko : Ese watubwira niba hari bariyeri ahitwa Kabeza ?

Umutangabuhamya : Yego barayihashyize impunzi zimaze kugera i Murambi. Abari bayikuriye barimo abitwa David na Havuga babaga bitwaje intwaro gakondo. Iyo bariyeri yari igamije kwica abatutsi, abahanyuraga baricwaga hari n’icyobo bajugunyagamo abicwaga. Njye sinihishaga naragendaga nkajya kurangura kuko nari umucuruzi narababonaga batema abatutsi. Hari n’umuzungu witwaga Madeleine wahanyuranye abantu barabamwaka barabica. Hari n’abakobwa bahafatiraga ku ngufu na bo barangiza bakabica bakabajugunya mu cyobo cyari gihari. Kuri bariyeri ya Kabeza nta bajandarume bari bahari. Hari umukobwa bazanye babanza kwica se, we bamufata ku ngufu nyuma nawe baramwica, bamujugunya ku cyobo bajugunyagamo abantu biciraga kuri bariyeri.

Perezida w’urukiko : Ese Perefe yabwiye iki impunzi? Bamubwiye ko bashonje ababwira ko bazabafasha n’amazi bagiye kuyakora. Amazi barayafunze, Bucyibaruta azana na Sebuhura babuza impunzi kuhava.

Perezida w’urukiko :  Ese impunzi za Murambi zamubwiye ko zifite ubwoba ku mutekano?

Umutangabuhamya : Bababwiraga ikibazo cy’amazi n’ibiribwa. Ese impunzi zavuze ku bitero byaberaga ahandi? Impunzi zabikomojeho bazibwira ko bazazirinda ntacyo zizaba.

Perezida w’urukiko :  Ese waba wibuka, impunzi zigeze zikomoza ku bijyanye na Kibeho ko zifite ubwoba ko ibyabayeyo byababaho.

Umutangabuhamya : Babikomojeho Perefe ababwira gutuza, ko nta kibazo bazagira. Perezida w’urukiko : Ese yababwiye ko ibyabaye i Kibeho ari impuha?

Umutangabuhamya : Yababwiye ko ari ibihuha gusa, kobo barinzwe nta cyababaho.

Perezida w’urukiko :  Ese wavuga ko impunzi zatengushywe na Bucyibaruta?

Umutangabuhamya : Iyo abareka bakigendera, ntabizeze umutekano benshi bari kurokoka, bari guhungira i Burundi.

Perezida  w’urukiko :  Mu kanya wavuze ku byerekeye no guhamba imirambo, uvuga ko haje imashini 2 imwe yari iya MINITRAP, ndetse ko na Prefet yari ahari, ariko imbere ya TPIR wavuze uruhare rwa Sebuhura na Havuga bagize, ese murabyibuka? Umutangabuhamya : Abanyururu nibo baje gukura imirambo mu mazu, Havuga niwe wapatanye na perefegitura, imuha amafaranga niwe wagiye kuzana abaturage bo koza imirambo, arabishyura. Havugimana ni nawe wagiye kuzana abanyururu. Hari inama yabereye ku isoko yo gutera i Nyanza; Bucyibaruta, Sebuhura na Simba bahari. Ndabizi.

Perezida w’urukiko :  Ese ubuhamya watanze uyu munsi wabonye Bucyibaruta na Sebuhura i Murambi?

Umutangabuhamya : Jyewe narababonye bari kumwe mu nama.

Perezida w’urukiko : Mwabajijwe ibibazo incuro 4, muri izo ncuro zose ntiwigeze uvuga Bucyibaruta na Sebuhura i Murambi. Ni gute wabisobanura ?

Umutangabuhamya : Icyo gihe nta wabimbajije.

Ibibazo umwunganizi wa Bucyibaruta yabajije umutangabuhamya n’ibisubizo

Umwunganizi wa Bucyibaruta : Mu ibazwa ryanyu wavuze ko kuri bariyeri ya Kabeza, hagati ya taliki ya 10-14, ko Sebuhura yategetse David Karangwa greffier wa Nyamagabe gushyira Kabeza bariyeri, ko ubwo wavaga mu Mujyi wa Gikongoro wamwumvise abivuga. Karangwa yatangaga grenades n’imbunda, ko Sebuhura yamuhaye itegeko ryo kwica abatutsi bose mbere yuko bagera i Murambi, icyo gihe 2001, ntiwavuze Bucyibaruta. Wabivuga ute ? Iyo bariyeri bayishyizeho abatutsi bamaze kugera i Murambi, bayishyizeho nyuma ?

Umutangabuhamya yavuze ko na mbere hose Bucyibaruta na Sebuhura bari kumwe kuko batasiganaga. Ati ‘’uwanditse mbere ubwo yaribeshye, na Bucyibaruta muri kumwe nawe mwamubaza arabizi yari ahari’’.

Umwunganizi wa Bucyibaruta :  Ku bijyanye ni gushyingura imirambo, ese muremeza ko Bucyibaruta yari ahari?

Umutangabuhamya : Nimugoroba yari ahari, uwo munsi hari imashini ya MINITRAP ya Ben, ubwo bakuraga imirambo mu kigo cya gisirikare.

Umwunganizi wa Bucyibaruta : None kuki mu mabazwa 4 yabanje utari warigeze uvuga ko Prefet yari ahari?

Umutangabuhamya : Jye narabibasobanuriraga, uko nabibabwiye hano niko nabivuze, sinzi impamvu batabyanditse. Jyewe sinabyumvaga byaberaga ku irembo iwanjye, narabirebaga, yari ahari.

Umwunganizi wa Bucyibaruta :  Akabazo kanyuma, mukanya mwavuze ko mu bitero, interahamwe zasabye ubufasha Prefet, ese mwabyemeza?

Umutrangabuhamya : Icyo gitero kimaze kunanirwa, bavugije ifirimbi batashye, ubundi David na Havuga bari bakuriye ubwicanyi, bavuga baba bahagaze bakajya kureba prefet, mu kanya tubona abasirikare baraje.

Umwunganizi wa Bucyibaruta :  Uzi ute ko bagiye kureba perefe?

Umutangabuhamya : Bavuze ko baba bahagaritse, bakajya kureba Prefet, ari we ubaha igisubizo.

Umwunganizi wa Bucyibaruta :  Wowe wabyumvaga, wari hagati mu bitero?

Umutangabuhamya : Ku irembo iwanjye niho bari bahagaze, bavuga bati Mudasomwa turatashye biratunaniye! Habaye inama, nari mpari, babasaba kuba bahagaze bajya kureba Prefet. Abo bandika ahubwo kuki batabyanditse!?

Uko Bucyibaruta yari yitwaye ubwo uyu mutangabuhamya yavuga anasubiza ibibazo

Bucyibaruta yakurikiye ubuhamya bwe yicaye mu ntebe ye uko bisanzwe yanyuzamo akifata ku munwa cg akitangira itama .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =