Paris: Bucyibaruta yahakanye ko atazi uwari umuyobozi wa ADEPR ku rwego rwa Perefegutura

Bucyibaruta Laurent, ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi, yihakanye umubyeyi (se) w’umutangabuhamya anahakana ko bavuganye kuri telefoni.

Mu buhamya bwe, umutangabuhamya wari ufite imyaka 17 y’ubukure mu 1994, yavuze ko Se umubyara yari ahagarariye ADEPR muri Gikongoro kugeza mu gihe cya Jenoside muri 1994. Yagize ati: “Muri 1994 nari mfite imyaka 17. Papa wanjye yari ahagarariye ADEPR muri Gikongoro. Indege imaze kugwa iwacu muri Gikongoro twahuye n’ibibazo byo guhohotera abatutsi byatangiriye cyane cyane muri Mudasomwa na Musebeya, mu matariki ya 07 hari bamwe batangiye kwicwa muri ayo ma Komini bitewe n’uko hari abantu benshi basenganaga na papa mu itorero batangira guhungira mu rusengero.”

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga uko papa we yabashije guhamagara ubuyobozi bwariho icyo gihe mu gusaba ubufasha bw’ibanze bw’abatutsi bagera ku ijana bari bamaze guhunga, ati: “Mu matariki 10 abakirisitu bahunze bari bamaze kugera ku ijana. Papa nk’umuyobozi yabwiye ubuyobozi ko hari impunzi kugirango babahe ibyangombwa by’ibanze. Yafashe telefoni ahamagara perefe Bucyibaruta amubwira uko bimeze”.

Umuyobozi wa ADEPR amaze guhamagara Bucyibaruta, Abatutsi bari bajyanwe I Murambi barishwe ndetse n’abahungiye kuri paruwasi nabo barishwe nk’uko umutangabuhamya abisobanura. Ati: “Ku itariki ya 11 haje burugumesitiri wa Nyamagabe Semakwavu Felicien, azana n’abajandarume bafata ba bantu bose barabashorera babajyana kuri site ya Murambi, ariko umuryango wacu dusigara aho cyane ko badusabye kujya I Murambi ariko papa yanga kujyayo kuko yumvaga hari abandi bashobora kuhahungira avuga ngo bataza bakamubura. Koko nyuma hari abandi baje ariko bo ntibageze I Murambi baguye aho kuri paruwasi ndetse n’abagiye I Murambi bose barabishe.”

Ibi cyakora Bucyibaruta yarabihakanye, avuga ko uwo mu Pasiteri uvugwa atamuzi ndetse ngo atigeze anamuhamagara. Byatumye umutangabuhamya yerekanye amafoto ya papa we na mama we bateruye umwana, ati: “Bucyibaruta niba yarabibagiwe abibuke kuko papa bahuriraga mu nama z’umutekano zaguye.” Bucyibaruta yakomeje guhakana ati Uwo mugabo mubonye bwa mbere kuri iyo foto umutangabuhamya yerekanye mu rukiko”. Akomeza agira ati “Inama y’umutekano yitabirwaga n’abantu bake, ahubwo inama yaberaga kuri perefegitura niyo yitabirwaga n’abanyamadini kuko hazagamo abapasiteri benshi, sinabashaga kubamenya bose.” Bucyibaruta avuga ko kuba ubunyamabanga (secretariat) bwaroherezaga amabaruwa bitavuze ko abazaga bose yabaga abazi, ndetse ngo niyo telefoni ivugwa ntayo yigeze yakira.

Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta niba nka Perefe yarigeze atabariza abantu bari bahungiye i Kibeho, Bucyibaruta ati: “Ku itariki ya 10 Mata nasabye ko jandarumori yakohereza abajandarume bajya gucunga umutekano mu bice bitandukanye bya Gikongoro harimo Kibeho, Kaduha na Murambi.Gusaba gucunga umutekano kuri izo santere ngo Bucyibaruta yabitewe n’uko yatekerezaga ko hashobora kuzagira abantu bahahungira. Abajijwe ku cyatumye impunzi zijya i Murambi ari nyinshi, Bucyibaruta yasubije ko ibyo byasabwe na komite ya perefegitura ishinzwe umutekano.

Ku ishuli ya ETO Murambi hiciwe abagera ku mihumbi mirongo itanu, mu gihe kuri Kiliziya ya Cyanika ho hiciwe abasaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu bazize igitero cyabaye taliki 21 Mata 1994, mu gihe abo mu muryango w’uyu mutangabuhamya bo bishwe taliki ya 23 Mata.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 20 =