Kansi/Gisagara: Abahendwaga ku musaruro w’ubuhinzi bashonje bahishiwe
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara bavuga ko bahendwa ku musaruro wabo w’ubuhinzi kubera ko isoko riri kure. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti.
Ubusanzwe isoko ryahoze ahubatse Umurenge wa Kansi, ariko riza kwimurwa bitewe nuko hari ikigo cy’amashuri cyari hafi yaryo.
Isoko ryimuriwe ahitwa Mburamazi ari nako iryo soko ryitwa. Hari abo riri kure nabo riri hafi.
Abo riri kure nibo basaba ko hagirwa igikorwa. Umugabo Jonas, avuga ko nubwo hari iryo soko rya Mburamazi bikigoye kuko bo ribari kure, yagize ati “ubuhahirane n’indi mirenge duturanye ntibiranoga, aho ntuye ni kure ya Huye kuri moto ni amafaranga y’u Rwanda 3500 ujyenda, byose hamwe ni 7000; kugira ngo nzafate ibitoki mbishyire kuri moto urumva ko bihenze, ndeba ayo ndi bubivanemo ngasanga yose araba ayabamotari babijyanye, ubwo nkavuga nti reka mbigurishirize aha ntanavunitse, ayo bampa yose. Dufite isoko hafi cg dufite imodoka twabipakira tukishyura amafaranga asanzwe nta guhendwa, na wa muhinzi ntavunikire ubusa”.
Uretse umusaruro ukomoka ku buhinzi ngo hari n’umusaruro ukomoka ku matungo. “Dufite inka nyinshi, amata kugira ngo agere hariya biragoye cyane, arangirika, tugahitamo tukayanwa gusa, andi tukaha incuti n’abanvandimwe, mbese tuyatangira Ubuntu”.
Iyo bejeje, abacuruzi baza kubagurira imyaka ariko ngo bagahendwa. Byukusenge Venantia yagize “baraduhenda, ikilo cy’ibishyimbo ni 280 inaha, ariko mu Irango ni 310. Ubiha umunyonzi ukamuha amafaranga 10 kuri buri kilo, dufite isoko hafi byagenda neza ntiduhendwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kansi Kimonyo Innocent, avuga ko cya 97 % by’abatuye muri uyu murenge ari abahinzi n’aborozi, bivuze ko baneza bagasagurira amasoko.
Nawe yemeza ko isoko ryahoze aho Umurenge wa Kansi wubatse, ariko ngo kubera ko hari abagera ku isoko bakoze urugendo rurerure hagiye kubakwa irindi soko. Aho yagize ati “Akarere kashatse igisubizo, hari ubutaka kaguze muri metero zitarenze ijana, ni hanini, haruta hano, hazubakwa isoko ndetse n’amazu y’ubucuruzi agezweho, mugiye kubona isoko ryiza riruta iryahoze hano ndetse hakaba hazanubakwa ivuriro ry’amatungo”.
Ariko ngo n’isoko rya Mburamazi nubwo ritameze uko ryifuzwa naryo rizakomeza gukora.