France : Urwego rw’igihugu rushizwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu rufite dosiye 30 z’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside

Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushizwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu, général Jean Philippe Reiland. @Google

Mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent ukurikirwnyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994 hifashishijwe amafoto yerekana ahantu hagiye kakorerwa ubwicanyi buvugwa muri dosiye ya Bucyibaruta.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushizwe kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu (Office central de lutte contre les crimes contre l’humanité), général Jean Philippe Reiland yabwiye urukiko ko uru rwego rufite amadosiye abarirwa muri 30 y’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda.

Général Jean Philippe Reiland yifashishije amafoto  yasobanuriye urukiko imiterere ya Gikongoro ndetse n’intera yari hagati y’ahantu hanyuranye hakorewe ubwicanyi havugwa muri dossier ya Bucyibaruta harimo Kibeho, Murambi, Cyanika, Kaduha, Kibeho, gendarmerie ya Gikongoro, prison ya Gikongoro n’ahandi .

Uru rwego ruyobowe na Général Jean Philippe Reiland nirwo ruza mu Rwanda gukora iperereza kuri izi  dosiye (dossiers) bafite z’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe batutsi 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 24 =