Abayobozi n’ababyeyi bazakomeza gufatanya mu kurinda abana igwingira

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'iterambere ry'Umuryango Mireille aha abana amata. @André

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahiriwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Murenge wa Hindiro Akarere ka Ngororero, hagarajwe imibare yereka ko imfu z’ababyeyi n’abana, igwingira byagiye bigabanuka.  Baniha intego yo gukomeza gufatanya bakabirandura.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (DHS) bwagaragaje ko imfu z’ababyeyi zagabanutse zikava ku mpfu z’ababyeyi 476 mu mwaka wi 2010 zigera kuri 203 mu mwaka wi 2020 ku bana ibihumbi ijana bavuka ari bazima.

Naho kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho byariyongereye aho byavuye kuri 45% mu mwaka wi 2010 bigera kuri 58% mu mwaka wi 2020.

Gukingira abana, bavuye kuri 93% mu wa 2015 bagera kuri 96% mu wa 2020. Igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 ryavuye kuri 38% mu wa 2015 rigera kuri 33% mu wa 2020, imirire mibi ihutiyeho iva kuri 2% mu wa 2015 igera kuri 1% mu wa 2020 naho ibiro bike ubigereranyije n’imyaka biva kuri 9% mu wa 2015 bigera ku 8% mu wa 2020.

Claude Muvunyi Mambo, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima. @André

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima, Claude Muvunyi Mambo yavuze ko hari ibigikenewe gushyirwa imbaraga nyinshi muri gahunda zigamije kuzamura ibipimo by’ubuzima harimo ibyo kurwanya imirire mibi kugira ngo babashe kugera ku ntego y’icyerekezo 2050 aho u Rwanda rwishyiriyeho  intengo yo kugabanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 kugeza ku kigero cya  5.5%.

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bari ibitabiriye uyu muhango. @André

Si uyu muyobozi gusa, ahubwo ni ababyeyi biyemeje biyemeje kugira isuku barandira n’abana igwingira.

Umubyeyi Nyirahabineza Edith yari yitabiriye uyu muhango gutangiza icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana; yagize ati “tuzajya dutegura indyo yuzuye, tugire isuku mu gutegura amafunguro, mu mwambarire, ngiye kubikora n’abandi bose ndabasaba kubikora kugira ngo umwaka utaha tuzabe turi ku rugero rwiza”.

Tuyisabe jean Pierre nawe yari yitabiriye uyu muhango yagize ati “umugabo n’umugore bagiye gufatanya kugira ngo babashe kurera umwana neza”.

Akarere ka Ngororero niko kaza ku mwanya wa nyuma gafite abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira aho bari cya 50,5 % nkuko byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na ku mibereho y’ingo (DHS) guhera 2010 – 2020.

Iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana izaba mu gihugu hose, aho yatangiye taliki 16 Gicurasi kugeza taliki 20 Gicurasi 2022. Insanganyamatsiko iragira iti “Tunoze isuku, turinde abana indwara zibatera kugwingira”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 19 =