Kuboneza urubyaro ntibikuraho ibyishimo mu gukora imibonano mpuzabitsina

Mukansanga Alexie, Umuyobozi w' Ikigo Nderabuzima cya Mata

Bamwe mu bagabo baracyafite imyumvire ko umugore waboneje urubyaro adashimisha umugabo bikaba urwitwazo rwo kujya mu bakobwa bataboneje urubyaro. Abazi iby’ubuzima bw’imyororokere batangaza ko ibyo bibazo ntaho bihuriye no kuboneza urubyaro, ahubwo ko abagiye gukora imibonano mpuzabitsina baba bagomba kubitegura neza.

Mukantwali Martha atuye mu kagali ka Remera umurenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga avuga ko afite umwana umwe w’imyaka 8. Umwana agize amezi 2 yabwiye umugabo we ko ashaka kuboneza urubyaro, umugabo arabyanga ariko we ajyayo ku ngufu kuko yaramaze kubona ko bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kandi ari abakene.

Umugabo we yahise atangira kujya mu bandi bagore kuko avuga ko Mukantwali atakimushimisha, akomeza kumubwira ngo nakuremo ibyo biti, umugore arabyanga. Birangira umugabo ataye uyu mugore ajya kwishakira undi mugore, kuri ubu uyu mugabo amaze kugira abana 3.

Iki kibazo ngo si we ugifite wenyine kuko azi n’abandi bagore batatu baturanye abagabo babo bahoza ku nkeke babaziza ko baboneje urubyaro. Mukantwali anogongeraho ko aba bagabo bajya mu bana bato bataboneje urubyaro. Aragira ati « ugira ngo izi nda ubona mu bana ntibaziterwa n’abagabo bakuze. »

Nyirakaruhura Emertha atuye mu kagali ka Kanyinya umurenge wa Muhanga yemeza ko abagabo bavuga ko abagore baboneje urubyaro batabanezeza ari imyumvire itariyo.

Abagabo ntibashatse kugira icyo bavuga kubyo aba bagore babashinja gusa Ephrem Mukundashyaka umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarunyinya avuga ko nubwo abagabo bagenda bazamuka gake mu myumvire hari abagabo batatu bo muri aka kagali bagiye kubyarana n’abandi bakobwa ngo abagore babo ntibakibashimisha kubera ko bafashe imiti yo kuboneza urubyaro.

Mukansanga Alexie Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mata  avuga ko hari abagabo bagifite imyuvire ikiri hasi ko umugore waboneje urubyaro atanezeza. Ariko ngo siko bimeze kuko iyo wateguye umugore neza byose bidenda neza. Mwene aba bagabo ngo bagira umwanya wo kubatumaho bakabigisha uko bategura abagore babo ahubwo bikarushaho kuba byiza kuko bose baba batuje bizeye ko batasama.   Kuri iki kigo nderabuzima cya Mata ababoneje urubyaro ni 3447 bangana na 50%.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 × 8 =