Kudasubiranya ahacukuwe amabuye y’agaciro byangiza icyogogo cya Nyabarongo

Iyi ni Nyabarongo amazi yayo yahinduye ibara kubera isuri. @Google

Ahacukurwa amabuye y’agaciro mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ngororero ntihasubiranywe hakomeje kugira uruhare mu kwanduza umugezi wa Nyabarongo, bityo bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Abaharanira uburenganzira bwo kurengera ibidukikije, barimo Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) baherutse kugaragaza ko icyogogo cya Nyabarongo, by’umwihariko umugezi wa Nyabarongo wugarijwe no kwangizwa n’ibikorwa bya muntu birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi no kumenamo imyanda yo mu ngo.

Mu bushakashatsi iryo shyaka ryashyize ahabona mu Kwakira 2021, ku miterere y’ibihumanya ikirere n’ibyangiza icyogogo cya Nile, n’umugezi wa Nyabarongo, ryagaragaje ko iyandura ry’ayo mazi akoreshwa mu buzimabwa buri munsi bw’abaturiye uwo mugezi, rigira uruhare mu kwanduza muntu indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda ndetse na kanseri.

Iyandura ry’uwo mugezi rituruka ku ruhererekane rw’ibyo bikorwa nabyo bihera mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, rigakomeza mu turere twa Muhanga, Ngororero, Kamonyi n’ahandi. Mu karere ka Kamonyi hari ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya NT Mining Company Ltd kigaragaramo ibyobo byagombye kuba byarasibwe kuko biri mu bigira uruhare mu kwanduza Nyabarongo, nk’uko abahaturiye babivuga.

Umukozi ushinzwe ibidukikije muri iyo sosiyete avuga ko barimo gushaka uko bakemura icyo kibazo. Agira ati “Hari umucanga ushobora kuducika ukajya mu mugezi. Ni ikibazo ariko natwe turimo kugerageza uburyo
bushoboka twafata uwo mucanga tukawushyira ahantu hameze neza. Ikindi turimo gushaka uburyo twajya tuyobora amazi akunze kunyura mu kirombe hagati, tugashaka ahantu tuyafatira’’.

Yungamo avuga ko barimo kunoza uburyo bwo gutera ibiti aho bamaze gucukura, bigafata ubutaka bikaburinda kujya mu migezi ikomeza muri Nyabarongo.

Ikibazo Leta irakizi

Ikibazo cyo kwandura k’umugezi wa Nyabarongo, kigira n’ingaruka zo kwanduza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, giherutse guhagurutsa ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, nyuma na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ajya kwirebera uko kimeze, mu muganda wahabereye mu mpera za Werurwe 2022.

Yasabye ko ibijyanye no kubungabunga icyo cyogogo n’umugezi wa Nyabarongo byanozwa, ibikorwa bikorerwa ku nkengero zawo bikarushaho gukorwa mu buryo butangiza.

Ku ruhande rw’urwego rwa Leta rushinzwe imigendekere myiza y’ibikorwa by’ubucukuzi, Bagirijabo Jean d’Amour, ushinzwe ubugenzuzi mu kigo gishinzwe ubucukuzi, peterori na Gaz (RMB) yavuze ko bamaze kuganira
na sosiyete enye zicukura amabuye hafi ya Nyabarongo, nyuma yo kuzisura mu bugenzuzi bazikoreye, ku buryo yizera ko zizanoza ibyo bavuganye mu kubungabunga ibidukikije.

Akomeza avuga ko kandi hasanzweho ibihano ku bacukura mu buryo butemewe bwangiza ibidukikije, kandi bagiye gukaza ubugenzuzi kugira ngo ikibazo cyo kudasiba ahacukuwe gikumirwe, cyane ko abahabwa uruhushya rw’ubucukuzi  bagomba  kurinda ko itaka rimanukira mu migezi.

Ibyo bigenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 079/03 ryo ku wa 26/07/2019 rigena imiterere n’imikorere bya komite ishinzwe gusesengura ubusabe bw’impushya n’ibibazo bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya kane risobanura ko hagomba kubungabungwa ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage nko gusana ubutaka bwangiritse, gutera ibiti bisimbura ibyatemwe, kwita ku myanda yo muri mine no mu mazi, gufunga ibirombe no kubisana no gucunga ibisigazwa bya mine.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 2 =