Mushishiro: Inkuba yakomerekeje abanyeshuri 8 bo mu kigo cya Bulinga TVET School

Ngaboyamahina Eraste, Umuyobozi w'Ishuri Bulinga TVET School

Mu kigo cy’amashuri cya Bulinga TVT School giherereye mu mudugudu wa Kiyoro, akagali ka Munazi, umurenge wa Mushishiro akarere ka Muhanga mu masaha ya saa munani z’amanywa inkuba yakubise, ikomeretsa abana 8 b’abakobwa . Nkuko Ngaboyamahina Eraste umuyobozi w’iri shuri yabitangaje.

Ineza Sabine wiga mu mwaka wa 6 mu ishami rya Software Development yavuze ko   hari nka saa munani bavuye muri réfectoire (aho bafatira ifunguro) imvura ijojoba gake cyane , bamwe bagana mu mashuri abandi bajya muri dortoir (aho barara)  babona umurabyo urarabije , inkuba irakubita ngo pya! Umuriro uraka uca mu mabati , aragira ati “wagurumanaga nkuwa Sodoma na Gomora bavuga muri Bibiliya.” Akomeza avuga ko umwana wari hanze wiga mu mwaka wa gatanu yamukubise ku maboko hakabyimba hakamera nkuwahiye.

Uwarimo kwinjira babona arikaraze yikubita hasi baramuterura, undi imukubita ku ibere  n’inyuma mu mugongo  ibere rirabyimba  iruhande rw’ibere haba umukara aratukura hamera nkuwatwitswe n’amazi. Abo yakubise ku mabere avuga ko ari babiri. Uwari ku gitanda hejuru iramuzunguza imutura hasi  imushyira munsi y’igitanda ahita ajya muri koma .

Ineza Sabine ,umunyeshuri mu mwaka wa 6 mu Ishami rya Software Development. Iyi foto yari mu biruhuko

Ineza akomeza avuga ko ubwoba bwari bwinshi kuko babonye ari ibintu bidasanzwe ngo inkuba yakubise kabiri ,imvura ihita igwa nyuma y’iminota mike haza umucyo.

Umukecuru ukorera muri iki kigo mu kudoda imyenda y’abanyeshuri yacitse yababwiye gufata ingoma bakazivuza ndetse n’impindu.  Uyu mukecuru yavuze mu giturage bavuza ingoma n’impundu kugeza uwasinziye akangutse  ndetse ngo ntibayita inkuba bayita umwami .

Ngaboyamahina Eraste umuyobozi w’iri rishuri yavuze ko imbangukiragutabara yo ku kigo nderabuzima cya Mushishiro yahise iza ikajyana aba bana ku bitaro. Ubu mu ma saa mbiri ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine ku murongo wa telefoni, abanyeshuri 5 yaramaze kubacyura bakize ndetse nuwari wagiye muri koma yatashye ,hakaba hasigayeyo abo yakubise ku ibere n’undi mwana usanzwe arwara igifu byatumye agira  crise y’igifu .

Eraste avuga ko ari ubwa mbere ibi bibaye muri iki kigo mu mwaka ibiri ahamaze.  Akaba yahise agira impungenge zuko umurindankuba uri muri iki kigo ushobora kuba ufite ikibazo. Iyi nkuba ikaba yangije cash power yo kuri dortoir y’abakobwa ari naho inkuba yakubise.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 15 =