Kurwanya kanseri ni uruhare rwa buri wese

Minisitiri w' Ubuzima Diane Gashumba asobanura uburyo bwo kwirinda no gukumira kanseri i

Ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri ku isi, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hari uburyo bwo kwisuzuma kanseri y’ibere anashishikariza abantu kwirinda no kwipimisha kanseri iyo ariyo yose.

Minisitiri Diane Gashumba asobanura ko kanseri y’ibere umuntu ashobora kuyisuzuma akanda ibere akumva niba nta tubyimba turimo, akareba ko ibere ritahinduye ibara cyangwa se ko imoko itinjiramo. Ibi akaba ari ibimenyetso nibya kanseri y’ibere.

Ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura: umugore uva atari mu gihe cy’imihango cyangwa ubabara mu kiziba cy’inda.

Kanseri y’inkondo y’umura iterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umugabo ufite agakoko kitwa HPV (Human Papilloma Virus). Icyakoze ngo nta burwayi gashobora gutera umugabo.

Guhera mu myaka 2012, Minisiteri y’ Ubuzima yatanze urukingo ku bana b’abakobwa guhera ku myaka 12 rubarinda kanseri y’inkondo y’umura.

Minisitiri Gashumba yanavuze ko iyo ufite mutuelle de santé ashobora kwipimisha byibura rimwe mu mwaka ku kigo nderabuzima. Anashishikariza abagore bari hejuru y’imyaka 30 n’abagabo bari hejuru y’imyaka 40 ko bajya bipimisha kuko kuri iyi myaka kanseri aribwo yiyongera.

Ibitera kanseri

Minisitiri Gashumba avuga ko bimwe mubitera kanseri harimo kudakora imyitozo ngororamubiri, ubwiyongere bw’abantu banywa inzoga n’itabi, kurya amavuta mu biryo byose n’isukari.

Kurya imboga, imbuto, kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina  idakingiye, no gukora imyitozo ngororamubiri biri mubirinda kanseri.

Minisitiri anavuga ko kanseri ziboneka cyane mu Rwanda ari kanseri y’inkondo y’umura, kanseri y’ibere, kanseri ya prostate ku bagabo hamwe na kanseri y’igifu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka 2019, taliki ya 4 Gashyantare

Ikigo gishinzwe Ubuzima ku Isi OMS (Organisation Mondiale de la Santé)  kivuga ko mu mwaka wa 2018 abanduye indwara ya kanseri bagera kuri miliyoni 18. Naho abagera kuri miliyoni 84 bishwe na kanseri hagati y’umwaka wa 2005 na 2015. Umunsi Mpuzamahanga  wo kurwanya kanseri ku isi hose uba ku italiki ya 4 Gashyantare buri mwaka.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 18 =