Rwanda : Hatangijwe imishinga izafasha mu kunoza gusoma no kwandika

Bamwe mu banyeshuri bo muri Groupe Scolaire Rosa Mistica, ahatangirijwe imishinga ibiri Uburezi Iwacu (Home and Communities) na Tunoze Gusoma (Schools and Systems) izamara imyaka itanu.

Iyo mishinga ni ibiri, Uburezi Iwacu (Home and Communities) na Tunoze Gusoma (Schools and Systems) igamije guhugura abanyeshuri bagera kuri miliyoni 2 mu gusoma no kwandika neza, bahereye ku Kinyarwanda nk’ururimi rwabo kavukire.

Iyi mishinga uko ari ibiri yatangirijwe muri Groupe Scolaire Rosa Mistica mu Karere ka  Kamonyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza  n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko USAID imaze kugira uruhare rufatika mu gushyigikira ingamba za gouvernoma y’u Rwanda zigatanga umusaruro mu burezi. Mu gukomeza gushyikira ireme ry’uburezi USAID yatanze Miliyari 48.9 Frws zashowe mu kwigisha gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda.  Yagize ati ‘’twijeje ubufatanye hagati y’imishinga yombi kandi tuzayifasha kugera ku ntego zayo. Izafasha abana b’ababanyarwanda mu kongera ubumenyi bwabo haba mu gusoma no kwandika’’.

Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza  n’ayisumbuye.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda no mu Burundi ; Jonathan Kamin yavuze ko ari iby’agaciro mu gutanga umusanzu mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda. Ati ‘’ubu bufatanye  bugamije guteza imbere gusoma no kwandika kw’abana mu mashuri, mu ngo no mu bice batuyemo, bizatanga umusaruro mwiza dufatanije’’

Jonathan Kamin, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID) mu Rwanda no mu Burundi.

Umurezi mu Rwunge rw’Amashyuri Rosa Mistica, Uwamwiza Sarah yavuze ko ari ibyishimo kuba iyi mishinga yombi yatangirijwe kuri iki kigo, aho igice kimwe kiba kireba ibibera ku ishuri ikindi mu rugo; aho umwana ari hose agakomeza kugira amahirwe yo gukomeza kwiga no kwiyungura ubumenyi. Uwamwiza arasaba ababyeyi ubufatanye, agira ati ‘’ababyeyi badufasha gukurikirana abana igihe bageze mu rugo  niba mwarimu ahaye umukoro umwana, umwana nagera mu rugo umubyeyi abashe gufasha wa mwana. Hari udutabo tw’inkuru tubaha tukabasaba kugenda bakabwira abo mu rugo ngo babafashe gusoma neza ikinyirwanda’’.

Iyi mishinga Uburezi Iwacu (Home and Communities) na Tunoze Gusoma (Schools and Systems) izamara imyaka itanu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 ⁄ 3 =