Kayonza: Barasaba ko bafashwa kuhira imyaka bakeza bagahangana n’amapfa

Abahinzi ba Kayonza barasaba gufashwa mu buryo bwo kuhira bagahangana n'amapfa.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, baravuga ko bajya bahura n’ikibazo cy’izuba bigatuma bahinga season 1 mu gihe cy’umwaka wose, ibyo bikabaviramo kugarizwa n’inzara. Ubuyobozi bwavuze ko iki kibazo hariho ingamba zo kugikemura

Byiringiro Danniel wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Cyiyovu, Umurenge wa Ndego arasaba ko Leta yabafasha mu buryo bwo kuvomerera imyaka kuko bagira izuba ryinshi, ati “hari nkaho tujya twumva ngo bahinze ama season 3 twebwe duhinga imwe gusa mu mwaka wose, turasaba ko twakuhirirwa, tukabona amazi tugahinga neza”.

Shumbusho Déogratias avuga ko abatabasha kubona akazi bo ntaho bakura, aho yagize ati “muri Ndego yacu igihe cy’imvura kiba gito ni season 1 gusa mu mwaka wose. Imvura iragwa igacika vuba, hakagira ibyera n’ibitera bitewe nuko iyo mvura itabonekeye igihe hakera bikeya.”

Yakomeye agira ati “indi season, haka izuba n’umumbati wari uri mu murima nawo uruma bikaba ngombwa ko abantu bakicwa n’inzara. Icyo dusaba natwe tubonye uburyo twakuhirirwa tukabona umusaruro ubuzima bwagenda neza kuko icyambere mu buzima ni amazi”.

Abururwanda Margaritte, nawe yavuze ko beza rimwe mu mwaka, afite icyifuzo cy’uko Leta yabafasha mu kuhira bakajya beza imyaka nabo bakagira ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Jean Bosco avuga ku kigiye gukorwa yagize ati “nkuko mwabibonye muri Ndego kimwe na Kabare, Rwinkwavu ni ibice bikunze kwibasirwa n’amapfa cyane. Turi kuvugana na MINAGRI, RAB, icya mbere ni uko igice cyose cya Ndego hazashyirwaho uburyo bwo kuhira imyaka y’abaturage ndetse ninako biteganijwe gukorwa mu Murenge wa Kabare n’igice kimwe cya Gishanda muri Rwinkwavu n’igice kimwe cyo muri Kabarondo”.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “turi mu biganiro kandi tubona yuko bitanga icyizere, ikindi ni umushinga tugiye kongeramo mu gihe cy’imyaka 4 dufite icyizere ko hari ingamba zihari zazarandura kiriya kibazo cyuko abaturage baba batabasha kuhira imyaka yabo neza bitewe n’ikibazo cy’amapfa”.

Ikindi kuba hari amapfa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zimwe mu ngamba dufite turimo turatera ibiti cyane cyane twibanda muri iriya mirenge ikunze kwibasirwa n’amapfa. Icyambere haraterwa ibiti bikomeza ubutaka na none n’uburyo bwo gukurura imvura kandi no mu bindi biti biterwa harimo n’ibiti by’imbuto bihabwa abaturage. Izo ni zimwe mu ngamba zizadufasha guhangana n’icyo kibazo.

Mu murenge wa Ndego hari umushinga wa Prodev-Kayonza ufasha abaturage kuhira imyaka, aho aya mazi abafasha kuhira atabasha kugera bahura n’ikibazo cy’inzara.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 ⁄ 11 =