Ngororero: Amahirwe abagore bahawe bayabyaje umusaruro

Ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore, Hinga Weze yatanze ibiti by'imbuto ziribwa ku baturage ba Muhororo.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, abagore bo mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero bavuze ko bitinyutse bagakora ibikorwa bibateza imbere ari nako bahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uku kwitinyuka bavuga ko babifashijwemo n’umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), kuva 2017-2022, ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ibihe.

Mu bikorwa by’iterambere bagezeho harimo ubworozi bw’inkoko bahawe n’uyu mushinga nabo bakagenda borozanya, banigishwa gutegura indyo yuzuye, bakorewe amaterasi y’indingarinire abafasha kurwanya isuri, bahawe ibigega bita amazi ndetse bigishwa no gutera ibiti bivangwa n’imyaka, bikaba bibafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nkuko insanganyamatsiko yuwo munsi ibivuga “uburinganire n’ubwizuzanye mu mihindagurikire y’ibihe”.

Kuri uyu munsi Hinga Weze yanatanze inkoko.

Umuyobozi Mukuru w’ umushinga Hinga Weze, Mukamana Laurence yishimira ibyo umugore amaze kugeraho mu iterambere ataretse no gukora ibihangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ndetse anashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwabibafashijemo.

Mubyo uyu mushinga wakoze muri aka Karere harimo amaterasi y’indinganire ari ku buso bungana na hegitari 350, imiryango ibihumbi 5 yihaza mu biribwa biturutse kukuba ubutaka butagitwarwa n’isuri ndetse hagakoreshwa ifumbire no gutera ku mirongo.

Muri ya materasi hateweho ibiti bivangwa n’imyaka ibihumbi 44 muri ibyo ibihumbi 6 birenga n’ibiti by’imbuto ziribwa.

Hatanzwe inkoko zigera ku bihumbi 12 ku miryango ibihumbi 2, hibanzwe cyane ku miryango irimo abagore n’abakobwa kugira ngo  bite ku bana bato n’abonsa bityo  bagire imirire myiza.

Batanze ibigega bifata amazi yo ku nzu bigera kuri 72 bihabwa amatsinda y’abagore kugira ngo bijye bibafasha kuhira uturima tw’igikoni, imboga n’imbuto biboneke.

Hakozwe uturima tw’igikoni ibihumbi 13 mu Mirenge 8.

Wafashije gushyiraho amatsinda yo ku gurizanya 500 arimo abagore bibafasha kubona inguzanyo ku buryo bworoshye.

Wubatse ubushobozi bw’abahinzi ibihumbi 54 bagezwaho ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga ubutaka, bahabwa imbuto zitandukanye zirimo imigozi igera kuri toni 300 ihabwa abahinzi ibihumbi 3, hatanzwe kandi toni ibihumbi 9 z’ibishyimbo bikungaye ku butare bihabwa abahinzi 1000 muri bo 623 ni abagore.

Abahinzi bigishijwe gukora ifumbire y’imborera kugira ngo yunganire ifumbire mvaruganda.

Abatuye mu Murenge wa Muhororo, berekana umusaruro wibyo bafashijwemo na Hinga Weze.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine yabwiye abari bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore ko iterambere rihera mu muryango, baka bagomba gufatanya ntawe uhariye undi kandi bakajya inama muri byose. Yanashimye umushinga Hinga Weze kuko wigishije abagize umuryango umugore n’umugabo ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire kuko byarazamuye iterambere bikanagabanya n’amakimbirane mu miryango. Ndetse ngo bazakomeza gusigasira ibyagezweho.

Hon.  Depite Nyabyenda Damien nawe wari waje kwizihizanya uyu munsi, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’umugore washyizweho mu 1975 n’ Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’umugore mu iterambere ry’Isi. Yakomeje avuga ko u Rwanda ruwizihiza ku nshuro ya 47 bivuze ko bagomba kureba ibyo bamaze kugeraho bafatanyije ari umugore n’umugabo.

Hon.  Depite Nyabyenda yanashimiye uyu mushinga ndetse n’abaturage ku ruhare bagize mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko ihindagurika ry’ibihe rihangayikishije Isi bitewe n’ingaruka zaryo zitwara abantu n’ibintu. Aboneraho gusaba ubufatanye bwa buri wese mu guhangana n’iyi mihindagurikire y’ibihe harimo kutangiriza amashyamba.

Umukecuru wahawe inka nawe yarituye kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umugore i Muhororo.
Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze Mukamana Laurence ni uwambaye amadarubindi, ari kumwe nabo bakorana bishimiye ibyo umugore amaze kugeraho bimuteza imbere.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 22 =