Umugore wese utwite agomba kwipimisha inshuro 4
Muri gahunda y’ubukangurambaga ku mibereho myiza y’umuryango yiswe Baho Neza, hitabwa ku buzima bw’ umwana n’umubyeyi yatangirijwe mu murenge wa Karama, akarere ka Nyagatare, Minisiteri y’Ubuzima yasabye ababyeyi kwihutira kwipisha igihe babuze imihango.
Diane Gashumba Minisitiri w’ Ubuzima avuga ko imibare y’ababyeyi bajya kwipimisha ikiri hasi kubera imyumvire mibi aho hari ababyeyi basama bagahisha inda bitwaza ko bayiroga igahirima, akaba asaba abakangurambaga b’ubuzima ndetse na buri umwe gushyira imbaraga ku kwipimisha kuko bigabanya inda zivamo ndetse umubyeyi agapimwa amaraso, indwara y’umwijima, agakoko gatera SIDA no gukurikirana umugore akabyara umwana muzima. Umugore utwite akaba agomba kwipimisha inshuro 4.
Iyi minisiteri ivuga ko igenda yegereza amavuriro abaturage bityo ikaba idashaka kubona umubyeyi usama inda ikaba imvutsi atarajya kwa muganga. Iyo habonetse ikibazo igihe cyarenze kugikurikirana biragoye cyangwa se ntibikunde.
Naho kugira ngo umuryango ubeho neza ni uko ubyara wabishyize muri gahunda abo ushoboye kurera. Inatangaza ko ababyeyi benshi bapfa ari abapfa bava akenshi bitewe n’imbyaro nyinshi, ndetse kubyara indahekana bitera kubyara abana badashyitse.
Muri ino gahunda ya Baho Neza, Minisitiri asaba ababyeyi kwitabira gahunda y’ibigo mbonezamikurire, guhesha abana vitamine A ituma abana babona neza ikabarinda uburwayi bw’ubuhumyi no kubahesha ibinini by’inzoka bituma ibyo bariye bibayoboka ntibagire ukugwingira babitewe n’inzoka.
Muri aka karere ka Nyagatare kanatuwe n’abaturage benshi kurusha utundi turere bangana ni 466.944 ku buso bungana na kilometero kare 1.741, hagaragara indwara ya malaria, isuku nke, amazi mabi, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, imirire mibi mu bana, n’ihohoterwa rikorewa abana n’abangavu nkuko byatangajwe n’ umuyobozi w’aka karere Mushabe David Claudia ariko ngo bafatanije n’izindi nzego barimo guhangana n’ibi bibazo.
Aka karere kakaba kamaze kugira amavuriro y’ibanze 53, hakaba hari na gahunda ko buri kagali kagomba kugira ivuriro.
FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus