Nyabihu: Imvugo zisesesereza abafite ubumuga zituma biheza muri gahunda zagenewe abaturage

Uyu afite ubumuga bw'ingingo yaraasambanijwe abyara afite imyaka 15.

Mu gihe hakiri bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu bagikoresha imvugo zisesereza abafite ubumuga, ibintu bigira ingaruka ku bafite ubumuga bakiheza muri gahunda zagenewe abaturage, impuzamiryango nyarwanda iharanira uburengenzira bw’abafite ubumuga (NUDOR) irasaba aba baturage kutabaheza bakuraho izo mvugo.

Mwiseneza Albert na bagenzi be bafite ubumuga bo mu murenge wa Bigogwe, baravuga ko bababajwe no kuba babita amazina abasesereza, bigatuma biheza muri zimwe muri gahunda zagenewe abaturage.

Yagize ati’’Birambabaza cyane iyo banyise ikimuga n’andi mazina asesereza, bituma ntifuza kugera aho abandi bari nko mu nteko z’abaturage bigatuma nshikanwa na gahunda zitugenerwa.”

Undi ati’’Banyita igipfamatwi, nyirabihurihuri n’izindi mvugo zimbabaza unsemurira mu marenga iyo ambwiye ko ariko abantu banyita numva mbabaye agahinda kakanyica ngaherako niheza.’’

Habimana Jean Paul nawe ati’’Iyo ngeze mu nteko y’abaturage kumva ibivugirwamo usanga abaturanyi banyita umusazi kuko mfite ubumuga bwo mu mutwe ariko mu by’ukuri mfata imiti, ibyo bintera ipfunwe nkiheza.”

Ku rundi ruhande impuzamiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga (NUDOR) burasaba abaturage bo muri uyu murenge gukuraho amazina asesereza abafite ubumuga bakareka kubaheza nk’uko Murema Jean Baptiste umukozi muri NUDOR abisobanura.

Yagize ati’’Tugerageza gukorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze tubasaba ko mwareka kwita amazina n’imvugo zisesereza abafite ubumuga mukareka kubaheza kuko nabo ni abaturage bakeneye gufatanya n’abandi kubaka igihugu no kugiteza imbere.”

Hashize igihe Leta y’u Rwanda, inama y’igihugu y’abafite ubumuga n’abandi bafite abafite ubumuga mu nshingano bakangurira abaturage kudakoresha amazina asesereza abafite ubumuga, ibi bikaba bigomba gushyirwamo imbaraga aho ubuyobozi bukwiye gukora ubukangurambaga aho aya mazina asesereza abafite ubumuga  agikoreshwa mu  nama bategura, inteko z’abaturage no mu  imigoroba y’ababyeyi .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 9 =