Rwamagana: Barishimira intambwe imaze guterwa mu gufatira amafunguro ku ishuri.

Abanyeshuri bo muri GS Karenge barimo gufatira ifunguro ku ishuri.

Mu kwizihiza umunsi wo gufatira ifunguro ku ishuri, Akarere ka Rwamagana kawizihirije mu Murenge wa Karenge, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karenge. Gufatira ifunguro ku ishuri byafashije abana ari umukire n’umukene mu kugira ubusabane, urukundo no kuzamura imitsindire.

Mukamunana Stephanie ni umubyeyi urerera mu Rwunge rw’amashuri rwa Karenge aravuga ko gufatira ifunguro ku ishuri hari inzitizi bajyaga bahura nazo byabarinze. Ati “Byabangamiraga abana kuko bicwaga n’inzara bagasanga ababyeyi rimwe na rimwe twiriwe mu mirimo, bagasanga tutarateka”.

Ikindi ngo nuko gucunga imyifatire y’abana biriwe mu rugo byaba imyitwarire yabo yaragoranaga, ugasanga mu mayira barakererwa ndetse n’umusaruro mu myigire ubu urasa nuzamukaho ntabwo ari kimwe na mbere bataha kurya mu rugo.

Stephanie aragira inama ababyeyi batarumva ibyiza byo gufatira ifunguro ku ishuri ko ari byiza kuko bitanga umusaruro, ireme ry’uburezi ku mwana rikazamuka, akaba ashimira Leta k’ubufasha ibashyiriraho.

Nirere Gaudence atuye mu mudugudu wa Kanyangese mu Kagari ka Nyabubare, yiga mu mwaka wa 5 mu ndimi aravuga ko mbere iyi gahunda itaraza, habagaho gutsindwa nk’umwana wo mu wa gatandatu kugira ngo atahe mu rugo agaruke akurikirane amasomo byaragoranaga cyane. Akaba ashimira iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri kuko bituma biga neza, bikabarinda kunyanyagira hanze.

Hatangimana Joseph, wiga mu mwaka wa kane arasobanura uburyo iyi gahunda bayakiriye. Ati “iratworohereza igatuma twiga amasomo y’ikigoroba dutuje kuko tuba twariye n’amasomo tukayakurikira neza”.

Joseph aragaya ababyeyi badatanga amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri kandi bafite ubushobozi, akumva ko hakwiriye ubukangurambaga kubatarumva ibyiza byaryo.

Abanyeshuri bo muri GS Karenge barimo kuganirizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko ari ikibazo nk’umwana ugera mu rugo ntagire icyo asanga. Ati “ni ikibazo nk’umwana akagera mu rugo akagaruka ntacyo ashyize mu nda cyangwa se ababyeyi bamwe na bamwe batagize amahirwe yo kubona amafunguro rime na rimwe nk’umwana ugasanga atabashije kubona amafunguro ntakintu gihari”.

Akomeza agira ati “icyo gihe bimuviramo kuza kwiga nta kintu yafashe ugasanga  arimo ariga asinzira, ntago yagira icyo yumva mu ishuri niyo ya kwiga ntiyagira icyo yafata”.

Yasabye abarezi gukurikirana indyo yuzuye baha abana botoya bagikeneye gukura, kuzamuka mu gihagararo, no mu bwenge. Ati “kubera kudasobanukirwa usanga bamwe mu babyeyi bazi ko kugaburira aban aneza ari ukubaha ifiriti n’umuceri”.

Abanyeshuri bo muri GS Karenge bahamiriza mu kwizihiza umunsi wo gufatira ifunguro ku ishuri.

Urwunge rw’amashuri rwa Karenge higiramo abana b’incuke 193, mu mashuri yisumbuye ni 857 naho mu yisumbuye ni 1739. Umubare w’abanyeshuri bose ni 2789, bose bafatira amafunguro ku ishuri.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 10 =