Umuco ni kimwe mu bituma urubyiruko rudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere

Dr Kagaba Aphrodis umuyobozi wa Health Development Initiative (HDI)

Ababyeyi n’abarimu ntibatinyuka gusobanurira byimbitse abana n’urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagendeye ku muco bityo bigatuma urubyiruko rwishakira amakuru Atari meza rugakuramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateganijwe.

Nshimiyimana Bahati umuyobozi wungirije muri sendika y’abarimu mu Rwanda avuga ko umuco nyarwanda hari ibyo utabemerera kuvuga kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Aragira ati « hari ibyo ushobora kuvuga nka mwarimu imbere y’abanyeshuri bakavuga ko mwarimu yashize isoni. »

Bahati anavuga ko byibuze bahinduye inyito rusange y’amazina byarushaho kuba byiza kuko hari n’ijambo mwarimu avuga akumva agize ipfunywe bityo ntatange isomo rye nkuko yabyifuzaga ndetse n’abanyeshuri ntibasobanukirwe neza nkuko mwarimu yabishakaga.

Si mu Rwanda gusa ikibazo cy’umuco kiri kubijyanye no gusobanurira abana n’ urubyiruko ubuzima bw’imyororokere kuko no mu gihugu cy’u Burundi ariko bimeze.

Rita Bénitha Nakobedetse uba muri Association de guide i Burundi, avuga ababyeyi badatinyuka kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ngo n’ abigisha bakabinyura hejuru bityo umwana ntasobanukirwe uko bikwiye. Bigatuma abana bahura n’ingorane, iyo ubwabo bashatse kwihishurira ibyo batazi, nko gutwara inda zitateganijwe ,kwandura indwara zifatira mu mwanya ndangagitsina n’ibindi.

Samson Njapau ushinzwe gutegura integanyanyigisho mu gihugu cye cya Zambia avuga ko sosiyete yose igira umuco wayo kandi ko utahatira sosiyete kureka umuco wayo kuko uwo muco ariwo uyiha kuba iyo ariyo. Gusa ngohagomba gukorwa ibishoboka byose hakigishwa ibijyanye n’imyororokere.

Dr Kagaba Aphrodis umuyobozi wa Health Development Initiative (HDI) mu kinyarwanda ikab aumuryango washinzwe n’abaganga uteza imbere ubuzima bw’ abaturage avuga ko urubyiruko n’abana bagomba guhabwa ubumenyi n’amakuru bihagije kubijyanye n’ ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Bityo nabo bagahitamo ikiri cyiza.

Dr Kagaba anavuga ko kugirango ibi bigerweho ari uko ababyeyi, abarimu, amadini n’imiryango itandukanye babigiramo uruhare .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =