Gatsibo: Kujya mu nzego z ’ubuyobozi byatumye bamenya uburenganzira bwabo

Abagore bo mu murenge wa Rugarama ,bemeza ko kujya mu nzego z’ubuyobozi byatumye bamenya uburenganzira bwabo ndetse bikazana n’ iterambere mu miryango yabo ,ikindi ngo byatumye banatinyuka gufata ijambo mu nteko y’abaturage bakungurana ibitekerezo kimwe n’abagabo.

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa na PAXPRESS ,Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, MUJAWAYEZU  Helena  ushinzwe ubutabera mu rwego rw’ Inama y’ Igihugu y’abagore (CNF) mu kagali ka Gihuta yavuze ko batarajya mu nzego z’ubuyobozi ,imiryango yabo itabahaga agaciro, ariko ngo ububaratinyutse ,bashyira abana b’abakobwa mu ishuri kimwe nk’abana b’abahungu, bafata ingamba mu kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina. Igikomeye muri ibi byose ngo nabo bafata ijambo mu nteko z’abaturage ndetse n’ibitekerezo batanze bigakurikizwa. Mujawayezu  ashimangira ko izimbaraga zose bazikomoye ku kubabara bwiwe agaciro bafite.

Uwizeye Alici, kuri ubu niwe wasigariyeho umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gihuta, ubusanzwe akaba akorera mu kagali ka Matunguru avuga ko kuba ari umuyobozi umugabo yabimushyigikiyemo ndetse ko bose babyishimiye ,ndetse ngo ntibimubuza kwita kunshingano ze nk’umugore mu rugo.

Bikorimana Johnson ,ashimangira ko iyo umugore abaye umuyobozi ,umugabo bimutera ishema mu bandi, kuko abayagiriwe icyizere bivuze ko ashoboye ndetse ngo  n’iterambere riza mu muryango. Bikorimana yongeraho ko iyo umugore atorewe mu mudugudu nyuma akajya mu kagali ,akajya mu murenge agakomeza akajyera no mu nteko ishingaamategeko ,ibibyerekana ko ashoboye kandi afite agaciro.

Mutesi Florence, ashinzwe Uburere mboneragihugu muri uyu murenge, yemeza ko kuba abagore baramenye uburenganzira bwabo aribyo bibatera gufata indangururamajwi bagatanga ibitekerezo ku maradiyo na televisiyo.  Ikindi ngo nuko umugore yatinyutse kujya muri banki agafata inguzanyo ,akanishyura bityo agateza urugo rwe imbere.

Kanamugire Innocent ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama , avuga ko abagore bo muri uyu murenge bitinyutse bamwe bakaba ari n’abayobozi kandi ngo imirimo bashinzwe n’inshingano baba bafite mu nzego babarizwamo babikora neza.

Uyu murenge wa Rugarama ugizwe n’utugali 6 ,akagali kamwe akaba ariko kayobowe n’umugore. Imidugudu ni 54 muriyo 6 ikaba iyobowe n’abagore.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 8 =