Gusazura amashyamba biyongerera umusaruro

Iri shyamba ryasazuwe n'umushinga wa Green Gicumbi riri kuri hegitali 30 mu Murenge wa Manyagiro i Gicumbi. Ifoto: The Bridge

Mu nyigo yakozwe n’umushinga wa Green Gicumbi basanze amashyamba avamo m3 50 kuri hegitali, mu gihe iyo yafashwe neza harimo kuyasazura havamo hagati ya m3 150 kugeza kuri m3 300. M3 ingana n’isiteri.

Aha niho uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA), wihaye intego yo gusazura amashyamba ari kuri hegitali 1250 harimo aya Leta n’ay’abaturage, ubu bakaba bamaze gukora hegitali 747. Ikindi nuko ishyamba risazurwa nyuma yo gusarurwa inshyuro eshatu.

Ushinzwe kubungabunga amashyamba ku buryo burambye no gukoresha neza ibicanwa bikomoka ku mashyamba, Rurangwa Félix arasobanura ibisabwa mu gusazura amashyamba.

Dutubura ingemwe nziza z’amoko aberanye na Gicumbi, ubu hano harimo amoko atatu atandukanye harimo inturusu ya mayideni iyi y’umweru, hakabamo sarinya na garandisi.

Hanyuma tugacukura imirwanyasuri dukurikije uko ubuhaname bumeze kugira ngo dufate ya mazi, bya bishitsi tukabishishura kuko urandure igishyitsi uteza isuri, ariko twebwe turabishishura bikagenda byuma, tugatera ibiti bishyashya.

Iri shyamba mubona ni hegitali 30 ryi Manyagiro twakoze mu kwezi kwa 10/2021 no mu kwa mbere kugeza mu kwa kabiri 2022. Ni ukuvuga ngo rimaze amezi 12.

Ni ishyamba duteganya ko mu myaka itanu rizaba rifite umusaruro uhagije, rishobora kuvamo amapoto y’amashanyarazi, rishobora kuvamo imbaho.

Amashyamba arwanya isuri, kugira ngo urisazure ubanza gukora imirwanyasuri kuko nta mazi ashobora kumanuka ngo ajye epfo.

Iyo duteye amashyamba twakoresheje ingemwe nziza, twateguye ubutaka neza mu gihe cy’amezi atatu cg ane nta kibazo cy’isuri.

Umushinga Green Gicumbi uzamara imyaka 6, ukorera mu mirenge icyenda kuri 21 igize Akarere ka Gicumbi. Iyo mirenge icyenda ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Ibikorwa by’uyu mushinga byitezweho kugera ku baturage 248,907 ni ukuvuga ko ibikorwa byawo bizagera nibura kuri 63% by’abaturage bose b’akarere ka Gicumbi, uyu mushinga wibanda ku cyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba ahabarizwa imidugudu 252.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 11 =