Abagore ntibatanzwe kujya kureba ko bari kuri lisiti y’itora
Abagore bo mu murenge wa Rugarama ,bavuga ko amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka , bayafitemo uruhare,cyane ko 30% biharirwa abagore bityo bakaba bitabira gahunda zitandukanye zijyanye n’ayamatora harimo kwireba ko bari kuri lisiti y’itora.
Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa na PAXPRESS, Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Twasabyemariya Anne Marie utuye mu kagali ka Gihuta, umurenge wa Rugarama ,akarere ka Gatsibo ,yavuze ko yagiye kwireba ko ari kuri lisite y’iyitora yisangaho, bityo ngo ntakiza mubuza kujya gutora abadepite by’umwihariko mu kiciro cy’abagore kuko abarimo kurangiza manda yabo haribyo babagejejeho birimo kubatinyura kujya mu nzego z’ubuyobozi, kugira isuku no kubigisha guteka indyo nziza birinda kurwaza bwacyi.
Mukarusezera Pélagie nawe yavuze ko agomba kuzatora kuko asanga atagiyeyo byaba ari uguhomba bitewe nuko abacyuye igihe babigishije uburyo abagore bibumbira mu matsinda bakajya bagurizanya kandi bikaba byaratanze umuzaruro mu rwego rw’ iterambere.
Icyo abagore bo mu murenge wa Rugarama bahuriraho nuko ntawe uzasiba ayamatora kuko hari ibitaragerwaho, intumwa za rubanda bazaba bitoreye zikaza komeza kubatumikira. Ndetse nabo bafite inyota yo kwiyamamaza kuko bitera ishema iyo umugore yavuze ikintu kigakorwa.
Amatora ateganijwe kuzaba mu kwezi kwa nzeli ,ku i talikiya 02 hazatora ababa mu mahanga (diaspora), bakaba batorera kuri ambassade y’u Rwanda mu bihugu babamo; ku italiki ya 03 niya 04 hakazatora abari mu gihugu.
Kuri iyi taliki ya 03 hazatorwa abo mu mitwe ya politiki itandukanye abantu 53 naho ku italiki ya 04 hatorwe abo mu byiciro. Hakaba hari icyiciro cy’abagore hazatorwamo abagore 24; icyiciro cy’urubyiruko hatorwe 2; n’ icyiciro cy’abamugaye ,hatorwe umwe. Inteko ishingaamategeko umutwe w’abadepite igizwe n’abantu 80 ,bakazaba batowe kunshuro ya 3.