Gicumbi: Igicumbi cy’umuhate w’ U Rwanda wo kugabanya abakoresha inkwi kugera 42% uvuye kuri 83,3%

Aha ni mu gikoni cya Mukantwari Gaudence amaze kwatsa biyogazi ye ngo ateke. Ifoto: The Bridge.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024) izwi nka National Strategy for Transformation ( NST 1) igaragaramo intego y’uko umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ukagera kuri 42% uvuye kuri 83,3%. Iyi gahunda kandi igira iti  “Kugira ngo ibi bizagerweho, abaturage bazashishikarizwa gukoresha ubundi buryo bunyuranye harimo gazi cyane mu migi, biyogazi n’ibindi (alternative sources of energy)”.

Kuri ubu mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ni hamwe mu hagaragara cyane ingufu u Rwanda rushyize mu kugabanya umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti. Muri aka Karere umushinga Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa na FONERWA urimo gufasha abahatuye gukoresha ingufu zikomoka ku myanda y’amatungo arizo za biyogazi. Ni mu bikorwa byagutse uyu mushinga ukora muri aka Karere bigamije kurengera ibidukikije.

Mukantwari Gaudence ni umwe mu bubakiwe biyogazi ; atuye mu Kagali ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba Akarere ka Gicumbi.  Mu buhamya atanga bw’inyungu abona mu gukoresha biyogazi usanga koko ikoreshwa ry’izi ngufu ari ingenzi mu kurengera amashyamba.

‘’Twarishimye cyane baje kutwubakira biyogazi. Ubu nsigaye nshana biyogazi sijya mbura umuriro; mbungabunga cya giti mfite, aho kugitema, kizanansayidira ejo hazaza. Ikindi ni uko ntakiruka mu mashyamba nshaka inkwi’’.

Undi wubakiwe biyogazi avuga ko izagira uruhare mu kurinda ko amashyamba atemwa adakuze ndetse n’imyotsi y’inkwi yanduza ikirere ikaba itakiharangwa.

Uyu umushinga wa Green Gicumbi umaze amezi arindwi utangiye kubaka izi biyogazi, aho umaze gukora izigera ku 10. Ni mu gihe bazubaka izigera ku bihumbi 700 mu mirenge 9 uyu mushinga ukoreramo ariyo Byumba, Cyumba, Rubaya, Manyagiro, Kaniga, Bwisige, Mukarange, Rushaki na Shangasha. Mu kigereranyo gisanzwe biyogazi imwe ikaba ihagaze miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Abubakiwe izi biyogazi bazagenda bahugura bagenzi babo cyane ko banakoze urugendo shuri rwaho zagiye zikorwa mbere.

Umwihariko wizi biyogazi nuko zidashobora gusenyuka kuko ishobora kugira imyaka irenga makumyabiri. Mu kwirinda ko hari uwazayihabwa nyuma ntayikoreshe, ihabwa uwanditse ayisaba, ayikunze kandi afite byibuze hejuru y’inka ebyiri mu kiraro cye ndetse anabona amazi ku buryo bumworoheye. Gicumbi ni Akarere gafite abaturage bashobobora gukoresha biyogazi cyane kuko batunze inka cyane. Ibarura rusange ry’abaturage rya 2012 ryagaragaje ko mu ngo zo mu karere ka Gicumbi  zifite amatungo 65% byazo zitunze inka.

Mu gihe iyi ntego yo kugabanya umubare w’abakoresha ibikomoka ku biti mu gucana waba ugabanutse nta kabuza ko byafasha u Rwanda kwesa umuhigo na none rwiyemeje ugaragara muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ivuga ko “ubuso bw’ubutaka buteyeho ibiti bungana na 30% y’ubutaka bwose buzabungwabungwa.”

Iko biyogazi ifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Ushinzwe kubungabunga amashyamba ku buryo burambye no gukoresha neza ibicanwa bikomoka ku mashyamba mu mushinga Green Gicumbi,  Rurangwa Félix  yagize ati‘’Icyo biyogazi imara ni ukuva kwikoresha ry’inkwi ugakoresha biyogazi ituruka mu mase, murabizi ko ishyamba ari ikigega cya carbone, rya shyamba iyo uritemye ukaricana, ya myuka iragenda ikazamuka mu kirere ikagishyushya hagatangira kubaho ihindagurika ry’ibihe , imvura ntigwire igihe cyangwa ikagwa ari nyinshi ugasanga habayeho imyuzure ‘’.

Akaba ariyo mpamvu ya biogaz ituma wa muturage atongera gutema ishyamba rye bityo rigafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse ya mase yakoreshejwe nayo agatanga ifumbire.

Uyu mushinga ntiwibagiwe nabamikoro make kuko bo ubaha imbabura zirondereza ibicanwa.

Umushinga Green Gicumbi ugizwe n’ibyiciro bine aribyo; kubungabunga umutungo kamere w’amazi no guteza imbere ubuhinzi bubasha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere; gucunga amashyamba ku buryo burambye no gukoresha ingufu zintangiza ibidukikije; gutuza abaturage neza aho batagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guha abaturage ubumenyi mu birebana no kwita ku bidukikije.

Ni umushinga uzamara imyaka itandatu uzarangira utwaye amafaranga  y’u Rwanda angana na miliyari cumi n’imwe.

Rurangwa Félix, Ushinzwe kubungabunga amashyamba ku buryo burambye no gukoresha neza ibicanwa bikomoka ku mashyamba mu mushinga Green Gicumbi, asobanurira abanyamakuru uko bakoresha biyogazi. Ifoto: The Bridge
Uruhererekane rwo kubaka biyogazi ikagenda ikagera mu gikoni. Ifoto: The Bridge.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 + 5 =