Abo amabwiriza atateganije ko batorera ku mugereka batashye badatoye

Umwe mubari bemerewe gutorera ku mugereka

Abatashye badatoye ni abatariyimuye ngo babashyire kuri lisite y’itora yaho bashakaga gutorera, harimo abakora akazi gatandukanye by’umwihariko abakozi bo mu rugo, n’abaje gusura inshuti n’imiryango. Aba bakaba boherezwaga  gutorera aho bibarurije.

Muhawenimana Christine uvuka mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke, akaba ari naho yibarurije, kuri ubu akaba akora kazi ko mu rugo mu murenge wa Kacyiru, akerere ka Gasabo, yazindukiye kuri site y’itora ya Kacyiru 1, ariko yangirwa gutora kuko atariho yibarurije cyangwa se ngo abe ari kuri liste y’itora. Bamubwiye ko agomba kujya aho yibarurije. Ariko naho ntiyabasha kujyayo kubera ko atari buhabwe uruhushya n’umukoresha we, ikindi ngo byamusabaga n’amafarnga atateganije.

Si Muhawenimana gusa utatoye, Habiyaremye François wibarurije aho avuka mu murenge wa Kibangu akarere ka Ngororero nawe ntiyemewe gutorera kuri site ya Kacyiru 1  kubera impamvu nkiza Muhawenimana, ndetse nawe birangira adatoye.

Ikinyamakuru the bridge magazine kibabaje impamvu batiyimuye bakoreshe telefone bavuga ko batahora biyimura kuko akazi bakora gatuma bakorera ahatandukanye.

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 75 aganira na the bridge magazine, yavuze ko atiriwe ajya gutora kuko mu matora ya perezida wa repubulika yagiye kuri site y’itora yo mu murenge wa Kimironko ntiyemererwe gutora kuko atariho yari yaribarurije.  Ati sinarikwirirwa jyayo kuko siniyimuye numvaga babivuga ku maradiyo ngo babikora kuri telefone ariko sinari kubishobora.

Emmanuel Muhawenimana wari uhagarariye site ya Kacyiru 1 avuga ko hari abantu bake batatoye kuko batari kuri liste y’itora kubera ko atariho bibarurije.

Amabwiriza ya komisiyo y’amatora avuga ko abemerewe gutorera ku mugereka ari abo mu nzego z’umutekano (abasilikare na polisi),abaganga n’abanyamakuru .

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 × 12 =