AGRAH CARE FSC: Igisubizo ku bahinzi n’aborozi b’Iburasirazuba
AGRAH CARE Farm Services Center n’ikigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi cyubatse mu Murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba.
Iki kigo harimo inyubako, inyongeramusaruro, imiti n’ibindi cyatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 325, muri aya mafaranga harimo inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 73 yatanzwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere “USAID” anyujijwe mu mushinga Hinga Weze. Werurwe 2021, nibwo iki kigo cyatangiye kubakwa, taliki ya 21 Ukoboza 2021 gifungurwa ku mugaragaro.
Umuyobozi Mukuru wa AGRAH CARE FSC, Nyaruyonga Jeanne, yavuze ko bishimira ko batangiye gutanga serivisi zitandukanye ku bahinzi n’aborozi, hari ingongeramusaruro, imbuto z’amoko menshi kandi nziza, imiti y’ibihingwa n’amatungo byizuje ubuziranenge. Abacuruzi b’inyongeramusaruro, abahinzi n’aborozi bikazajya bibageraho vuba kandi bidahenze. Yanavuze ko bazajya batanga amahugurwa na serivisi z’ubujyanama ku bahinzi, aborozi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro. Nyarugonga yemeza ko ibi byose bizongera umusaruro, abahinzi bakava ku buhinzi gakondo bagahingira n’amasoko.
Kuri ubu iki kigo gifite abakozi 9, umwaka utaha 2022 ukazarangira barongereyemo abandi bakozi bagera ku 8 kugira ngo babashe kugera ku bahinzi n’abarozi benshi; nkuko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Nyaruyonga.
Mu gutangiza ibi bigo bifasha abahinzi n’aborozi “Farm Services Centres” mu turere 6 (Nyabihu, Karongi, Ngororero, Bugesera, Gatsibo na Nyamagabe); Hinga Weze yatanze inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 237. Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Hinga Weze, Mukamana Laurence, yavuze ko muri ibi bigo, bibiri aribyo binini harimo iyi AGRAH CARE FSC Gatsibo na KOPABINYA FSC Nyamagabe. Kandi bine bito nabyo bitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko iki kigo kije gusubiza ibibazo abahinzi bahuraga na byo birimo ingendo ndende bakoraga bajya gushaka ingongeramusaruro, imbuto, imiti n’amafumbire. Yakomeje avuga ko ikirushijeho aruko abahinzi bazajya bahabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bityo bikazatuma umusaruro wiyongera bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.
Amafoto atandukanye yo ku munsi wo gufungura AGRAH CARE SERVICES CENTER ya Gatsibo.