Karongi: Abahagarariye AVEGA na IBUKA baravugako igihano Muhayimana yasabiwe kidahagije

Abahagarariye AVEGA na IBUKA baravugako igihano Muhayimana yasabiwe kidahagije.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Rubanda I Paris,busabiye Muhayimana Claude igifungo cy’imyaka 15 ku byaha akurikiranyweho by’ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside ntibishimiye igihano yasabiwe.

Uwimpaye Celestine, Umuyobozi w’umuryango w’abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (AVEGA AGAHOZO) mu ntara y’uburengerazuba avuga ko ubusabe bw’ubushinjacyaha budashimishije ukurikije uruhare yagize muri jenoside.

Yagize ati; “Muhayimana yakabaye asabirwa igihano cya burundu y’umwihariko ukurikije uruhare rwe muri jenoside nko mu bitero yagiyemo kuri stade Gatwaro,home st Jean n’ahandi. Imyaka 15 rero ni mike cyane ahubwo urubanza rukwiye kuzasubirwamo kuko ntitwishimiye buriya busabe. habayeho kubogama.”

Habarugira Isaac uhagarariye  IBUKA mu karere ka Karongi nawe avuga ko igihano Muhayimana yasabiwe kitabashimishije kandi ko kidahagije ugereranyije n’uruhare rwe ashinjwa. Yagize ati: “Mu by’ukuri ku ruhande rwa IBUKA kiriya gihano ubushinjacyaha bwasabiye Muhayimana Claude ntabwo cyadushimishije kuko ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yaba amaze imyaka ingana gutya yarakoze icyaha cya jenoside akaba yidegembya arashinjwa uruhare rwe I Nyamishaba urebye ukuntu abantu bishwe imyaka 15 ntabwo ihagije yakabaye akubirwa kabiri.”

.Muhayimana Claude ashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu,ni ukuvuga ibyaha birusha ibindi gukomera umuntu yakorera inyokomuntu. Muhayimana kandi arashinjwa  ibitero mu Bisesero, gutwara abajyaga mu bitero akaba ari  ubufatanyacyaha mu ishyirwa mu bikorwa rya jenoside .

Kuwa 15 Ukuboza 2021 ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15, urubanza rukaba ruzasomwa kuwa 17 Ukuboza 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 × 7 =