Ambasade y’Amerika yahaye urwibutso rwa jenoside rwa Nyamata amafaranga yo kubungabunga Ibimenyetso

Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda Peter Vrooman asobanurirwa amateka yo mu Rwibutso rwa Nyamata

Ambasade y’Amerika mu Rwanda yatanze inkuga y’amadorari  y’Amerika 100.000 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 88.  Komisiyo y’ Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG ivuga ko aya mafaranga azakoreshwa mu kubungabunga ibimenyetso birimo imyenda n’ibindi bikoresho byo muri uru Rwibutso.

Umunyamabanga Nshingwabikora wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko aya mafaranga azabafasha kubungabunga imyenda y’abiciwe muri uru rwibutso, akaba aje asanga andi yari yaratanzwe n’iyi ambasade muri 2015 angana n’amadorari y’Amerika 87.000 ni ukuvuga miliyoni 63.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Akaba yarakoreshejwe mu gutunganya m3 10 z’imyenda no guhugura abakozi. m3 30 zasigaye zizatunganywa muri aya. Ikindi ngo aya mafaranga azakoreshwa mu kuzana impuguke zo muri Kaminuza ya Pennysylvania kwigisha abakozi bo ku rwibutso, no guhugura abandi bakozi.

Dr Jean Damascène yemeza ko kubungabunga ibi bimenyetso ari ukubumbatira amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, abanyarwanda n’abanyamahanga bakarushaho gusobanukirwa uko jenoside yakozwe n’ubukana yakoranywe.

Ambasaderi w’ Amerika mu Rwanda Peter Vrooman amaze kunamira no gushyira indabo ku rwibutso yavuze ko atewe ishema no gutanga umusanzu  wo kubungabunga ibimenyetso birimo imyenda y’inzirakarengane kuri uru Rwibutso.

Uru rwibutso rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 45, ibihumbi 10 akaba arabiciwe muri uru Rwibutso ahahoze ari Kiliziya, aho bari bahungiye . Abandi bakaba bariciwe mu bice byegereye uru Rwibutso rwa Nyamata .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 24 =