Ku munsi wa 16 w’urubanza : Muhayimana yatangiye kwiregura

Karongi: Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barasaba ubutabera busesuye ku rubanza rwa Muhayimana.

Muhayimana w’imyaka 60, wavukiye ku mu cyahoze ari perefeigura ya Kibuye ukurikiranyweho ibyaha by’ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi. Yatangiye kuburana taliki ya 22 Ugushingo 2021 mu rukiko rwa rubanda i Paris.

Taliki 13 Ugushyingo 2021, ubwo Muyayimana yatangira kwiregura ku byaha ashinjwa, yerekanye ko ibyo bamuvuzeho byose ari ibipapirano, abamushinja bakamwereka ko yabonywe mu bitero byo kwicwa abatutsi.  Mu kwisobanura yagendaga azanamo izindi ngingo bigera naho bikarakaza perezida w’urukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa, Jean Marc Edmond.

Muri uku kwiregura, Muhayimana yavuze ko tariki 07 yagiye mu butumwa bw’akazi bugasubikwa ageze i Nyange agasubira ku Kibuye, umunsi ukurikiyeho kugeza tariki 10 Mata ahungira muri Guest House kubera ko bavugaga ko ari icyitso cya FPR Inkotanyi bashingiye ku basore bari baziranye bari baragiye mu Nkotanyi, ahava aruko uwitwa Jackson wayoboraga urubyiruko rwa MRND Interahamwe yamubwiye ko ibyo kumuhiga byarangiye. Asubira mu rugo iwe ahava tariki 14 Mata 1994 agiye gutwara umurambo wa Mwafrika abisabwe n’abajandarume. Ni ubutumwa avuga ko yamazemo igihe kigera ku cyumweru ariko akagira ordre de mission iriho iminsi isaga 10 nk’uko yabigaragarijwe na perezida w’urukiko. Aha yavuze ko itariki yo kugarukaho itariho.

Muhayimana yongeraho ko nyuma yo kuva mu Ruhengeri yageze ku Kibuye akarwara malaria indwara avuga ko yagejeje ku matariki Abafransa bagereye ku Kibuye muri Turquoise.

Avuga ku ishyingurwa rya Mwafrika ngo yabanje kuzana umurambo ujya muri camp ya jendarumori, habaho n’umunsi wo gushaka imbaho zo gukora cercueil (imva yo gushyinguramo), irangiye babona kuwujyana bagezeyo barara badashyinguye kuko basanze iwabo badahari. Indi minsi ngo yiyongereye kubera abajanadarume bajyanye bigiriye muri gahunda zabo bakababura.

Ubushinjacyaha bwamugaragarije ko  2009 ; muri gacaca ya Gasura bamuvuze  mu bitero bya Bisesero.

Muhayimana yavuze ko atumva ukuntu yari kuburanishwa agakatirwa na Gacaca ya Gasura atarahakoreye icyaha iy’aho atuye ntimuburanishe.

Défense yamubajije niba gusaba kohezwa mu Rwanda yarashijwaga na Gacaca ? Muhayimana yagize ‘’ntabwo nzi niba birimo’’.

Umwunganira yagize ati ‘’Claude Muhayimana yahunze amaze kumenya ko gacaca irimo kumukoraho iperereza nta na hamwe hagaragaza ko yamukatiye’’.

Défense yamubajije niba yarabanye n’abandi Banyarwanda hagati ya 1990 na 1994?

Muhayimana yasubije ko habanje kubaho ubwoba ariko uko iminsi yagiye ishira bongeye kubana neza. Babanje kutubuza kugera mu ngo z’abafunzwe mu byitso ariko naboherereje udu colgate na sous vetements( imyamabaro y’imbere). Ariko natinyuwe n’uko bari bankoreye interrrogatoire (ibazwa). Yanavuze ko hari inshuti ze zafunguwe bakora fête (umunsi mukuru). Yakomeje avuga ko ibintu byasubiye irudubi indege ihanuwe kuko byabyaye inzangano. Aho yemeje ko indege ari yo yateje akaga; ati ‘’kubera ko abantu bahungiye hanze babangiye gutaha numvaga intambara ari ngombwa. Twarabasuraga muri Uganda, Zaïre bari bababaye. Ariko sinshyigikiye ihanurwa ry’indege kuko nari nzi ko amasezerano ya Arusha azatuma abantu bataha, ariko indege ihanuwe ibintu birazamba’’. Ibi yabivugaga apyineka yihanagura mu maso.

Défense yamubajije niba ubwicanyi bwarabaye ku Kibuye mbere y’1994? Muhayimana yagize ati ‘’ bigeze kubivuga i Rwamatamu ku mupasiteri bavugaga ko ari perezida wa CDR. Ariko Kibuye twari amahoro’’.

Défense yongeye iramubaza iti ‘’ hari aho wavuze massacres ciblés byabayeho ryari?

Muhayimana: ni mu gihe jenoside yatangiraga bishe abantu batatu nanjye bambwira ko bampiga mpungira Guest House.

Muhayimana yanavuze ko ibitero by’i Karongi na Gasengesi yabimenyeye mu idosiye. Naho ngo abajyaga Bisesero bacaga imbere y’iwe.

Perezida w’urukiko yisubije ijambo, amubaza ku mushoferi wishwe yanze gutwara abajangarume muri ambulance.

Muhayimana yasubije ko yari umuyobozi wa Electrogaz witwa Kalisa basabye gutwara imodoka kandi ari chef abyanze baramwica.

Perezida w’urukiko yamwibukije ko mu gukusanya ibimenyetso yavuze ko Kalisa yishwe kuko yanze gutwara. Muhayimana yasubije ati ‘’Ni byo navuze’’.

Perezida w’urukiko yamubwiye ati ‘’umushoferi Augustin w’ibitalo wavuze yishwe kubera ko yari yanze gutwara abajandarume, abandi bavuze ko yishwe kuko yari umututsi kandi yari yarakaranyije n’Interahamwe’’.

Muhayimana ati ‘’njye mfite temoignage y’umuhungu bakoranaga Emmanuel ni we wambwiye ko bamwishe yanze gutwara’’.

Perezida w’urukiko ati ‘’ni ukuvuga ngo ni ibyo wumvise mu bihuha?’’ Muhayimana ati ‘’oui president’’.

Basoje kubaza no kwiregura kwa Muhayimana; ubushinjacyaha n’abaregera indishyi  bagaragaje hari inyandiko zidasemuye kandi zije mu cyumweru cya nyuma harimo ordres de mission zitagaragaye, uwahoze ari umugore we yamushyiriye muri Kenya. Muhayimana yasabwe kuzishakisha akazizana n’izindi zifite akamaro mu rubanza. Défense ivuga ko atari ngombwa ko zihindurwa kuko icy’ingenzi ari amatariki.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 21 =